Hari abemeye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi basabye imbabazi za nyirarureshwa

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mujyi wa Kigali baravuga ko hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye icyaha bagasaba imbabazi bya nyirarureshwa kuko binangiye gutanga amakuru ku hajugunywe imibiri y’abo bishe kugira ngo iboneke ishyingurwe mu cyubahiro. Aba barasaba ko leta yagira icyo ibikoraho, kuko kuba hari abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyingurwa mu cyubahiro bibangamira ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’urugendo rwabo rwo kwiyubaka.

kwamamaza

Nyuma yo gushyingura imibiri 99 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, irimo 68 yabonetse mu karere ka Nyarugenge, n'imibiri 31 yabonetse muri Kicukiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza mu karere ka Kicukiro.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri utu turere two mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bababazwa no kubona imyitwarire ya bamwe mu bagize uruhare mu kwica Abatutsi bakomeje guhisha amakuru y’aho imibiri iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro imyaka ikaba ibaye 30, nyamara bamwe mu babigizemo uruhare baremeye ibyaha ndetse bagasaba imbabazi.

Umwe ati "Burugumesitiri Bizimana Jean ufingiye Mageragere njya mbona avuga ngo yemeye icyaha atari yatwereka n'umuntu numwe, duhorana icyo gikomere, ntabwo tubasaba abazima tubasaba imibiri".

Undi ati "baceceke cyangwa bavuge ariko igihe kizagera abantu bacu Imana izaberekana kandi tuzabashyingura". 

Mu ijambo ry’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Madame Urujeni Martine, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, avuga ko yaba iki n’ibindi bibazo bikomeje kubangamira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye gushyira imbaraga mu kubyitaho.

Ati "ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali buzakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa bitandukanye bibagenewe, ibibazo bitandukanye turabizeza yuko tuzakomeza kubishyiramo imbaraga kugirango bikemuke, harimo kurangiza imanza zaciwe n'inkiko gacaca ku mitungo zishobora kurangizwa, kwita ku macumbi, uburyo bwo kwivuza, kwita ku babyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorwe Abatutsi n'ibindi, tuzakomeza gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside".       

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza, rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 105000 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe ku rwego rw’umujyi wa Kigali kandi ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abakozi bawo, bifatanyije n’abarokotse ndetse n’abo mu miryango y’abari abakozi ba perefegitura y'Umujyi wa Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwibuka ku nshuro ya 30 abagera kuri 51 bari abakozi ba perefegitura y'Umujyi wa Kigali batangazwa ko aribo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi  .

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Apr 28, 2024 - 19:24