
Hari abatavuga rumwe ku kuba abantu batwitirwa n’undi muntu
Nov 8, 2024 - 15:22
Mu gihe mu Rwanda hari kwigwa ku mushinga w’itegeko ryo kuba abashakanye bakororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga bifashishije undi muntu akaba yabatwitira, bamwe mu banyarwanda ntibabivugaho rumwe bitewe nuko hari abavuga ko bidakwiye mu muco nyarwanda nyamara hakaba n’abandi bavuga ko byaba bije kuba igisubizo cy’abashakanye ariko bakabura urubyaro.
kwamamaza
Umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse kuwa 30 Nyakanga 2024 riteganya ko abashyingiranywe bashobora kororoka mu buryo busanzwe cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, binyuze mu gufata undi muntu bagiranye amasezerano akaba yabatwitira umwana yavuka akamubaha.
Ni itegeko ritaremezwa ngo mu Rwanda ribe ryatangira gukoreshwa ariko bamwe mu banyarwanda ntibarivugaho rumwe aho usanga bamwe bavuga ko bitagakwiye mu muco nyarwanda ndetse n’urukundo rw’umwana n’umubyeyi rutaba icyo gihe rwuzuye.
Umwe ati "umwana ni uwo wakibyarira, kurera umwana uvuga ngo kanaka yaramumbyariye ntabwo bibaho, ntabwo namukunda, none se navuga ko namwibyariye, ni nka kuno batubura imyaka, ntabwo yaba ari amaraso yanjye".
Undi ati "ibyo ntibyagakwiye kubaho, ugomba gutwara inda ukumva n'imvune yabyo".
Ku rundi ruhande hari abavuga ko kuba abantu bafata undi muntu akabatwitira ntacyo byaba bitwaye dore ko hari ababa badashobora kubyara iryo tegeko ryaba rije kubabera igisubizo.
Umwe ati "ndumva ari iterambere byaba ari byiza cyane, bibashije kwemera nk'umuntu wabuze urubyaro aka yabona umwana byaba ari ibintu by'ingenzi, habonetse umwana atavuye mu busambanyi hirya no hino ni igisubizo".
Undi ati "ntacyo byaba bitwaye kubera ko umuntu utabyara aba yumva ashaka umwana".
Iri tegeko niritorwa bizaba bivuze ko umuntu ushobora gutwitira undi agomba kuba afite imyaka nibura 21 kugeza ku myaka 40.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


