Musanze: Hari abaturage bavuga ko ifumbire mvaruganda yahawe bamwe abandi ntibayibone

Hari abaturage bo mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bavuga ko kubera kubura ifumbire n'aho ibonetse kuyihabwa bigasaba gutanga amafaranga byatumye abanyantege nke barumbya imyaka.

kwamamaza

Aba baturage bo mu mudugudu wa Murambi akagari ka Nyarubuye mu murenge wa Rwaza w’akarere ka Musanze, bavuga ko uhereye ku bari barahuje ubutaka bijejwe ifumbire mvaruganda, batayibonye n'aho ibonetse bigasaba gutanga amafaranga ibyo bavuga ko byagize ingaruka ku banyantege nke zirimo no kurumbya.

Aba baturage banavuga ko uretse no kutabona ifumbire bari barahuje ubutaka, banababajwe nuko basinyishijwe nk'abayibonye, ntayigeze ibageraho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean avuga ko impamvu bamwe babuze ifumbire mvaruganda byatewe nuko yaje ari nke gusa akabizeza ko habonetse indi nabo bazabonaho.

Ati "ikibazo cyari cyabayemo nuko yari nke, hari hibanzwe gusa ku hantu hazwi ariko biza kugaragara ko hari n'ubundi butaka buhujwe buri mu tugari hirya no hino, mu minsi ishije twabiganiriyeho na goronome na RAB tubaza gahunda zigomba kugenderwaho, ariko uwaba atarayibonye yaza iramutse idahari hari ahandi twayifata". 

Ubu abahinze bakabona ifumbire barasaruye naho abahinze ntibayibone bo bararumbije nkuko babivuga, ibyo ngo n'ibyabasigiye ingaruka mu iterambere ry’imibereho yabo bagihangana nazo, ngo kuko n'abagomba guhinga indi myaka yo kubaramira babibujijwe.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star I Musanze

 Nov 10, 2023 - 20:20