Hari abatarasobanukirwa ibya system Imibereho

Nyuma yo gusimbuza ibyiciro by’ubudehe uburyo bw’ikoranabuhanga bwiswe System Imibereho, bugamije kugaragaza ishusho y’imibereho y’ingo mu Rwanda no gufasha mu igenamigambi ry’igihugu, hari abaturage bagaragaza ko batabisobanukiwe. Basaba ko hajyaho ubukangurambaga bubafasha kubisobanukirwa.

kwamamaza

System Imibereho ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwasimbuye ibyiciro by’ubudehe, kandi ni bwo bukoreshwa mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé). Nubwo bukoreshwa, hari abaturage bavuga ko batazi icyo ari cyo uretse kukumva bavuga.

Umwe mu baturage yagize ati: "Ntayo nzi! System Imibereho se wavuga ko ari igiki? System nziko ari ukujya muri machine ushaka ikintu runaka bakagufasha nyine. Nonese System Imibereho ni ibiki?"

Undi nawe ati:"Numva ko ari uburyo bwo kuba wafasha umuturage kubaho neza, eeeh! Ntabwo nzi System Imibereho ariko numva aricyo bishatse kuvuga. Numva bayivuga ariko sinyizi."

"Twari tumenyereye ibyiciro tukajya kubishaka ku Kagari. Ariko nibatubwira System Imibereho, bazaduhugura uko bigomba kugenda."

Havugimana Joseph Curio, Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko ubukangurambaga bugiye kongerwa, cyane cyane muri iki gihe abaturage bibutswa kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ati: "Duhereye nko mu nama duhuriramo n’abaturage, yaba umuganda cyangwa inteko z’abaturage, hari igihe tubibutsa ko umuturage wese agomba kureba amakuru amubaruyeho. Niba umuntu yabyaye, yaba yaravuye mu rugo… ibyo byose ni byo dushishikariza abaturage kureba ku makuru abaruye ku rugo rwabo."

Yongeraho ati:"Ni ugukanda *195# Akareba niba amakuru yanditse neza. Cyangwa se akareba niba n'urugo rubaruye. Tumaze iminsi tubikora ariko ubu bisa naho bishyushye kubera ko abaturage batangiye gukoresha iyi system mu kwishyura mituelle."

Akomeza avuga ko ubukangurambaga bugikomeje:
"Yaba mu nteko z’abaturage, ku maradio, no hirya no hino aho abayobozi bahurira n’abaturage, dukomeza kubibakangurira no kubibasobanurira. Ni gahunda dukomeje"

Kubera ko System Imibereho ibika amakuru y’ingo n’imibereho y’abaturage ndetse ikanifashishwa mu kwishyura mutuelle, abaganirijwe bavuga ko igomba gusobanurirwa buri wese kugira ngo izagere ku musaruro witezweho.

@Yassini TUYISHIMIRE / Isango Star – Kigali

 Jun 2, 2025 - 14:28