Hamuritswe imfashanyigisho ku rugo mbonezamikurire

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA kirasaba ibigo n’abakora imirimo itandukanye gushyiraho amarerero ababyeyi bashobora kwifashisha barereramo abana babo bakiri bato kuko ibyo byongera umusaruro mu kazi kandi abana barerewemo bakura mu buryo bwihuse.

kwamamaza

Hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye kuri uyu wa 3 ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA cyamuritse imfashanyigisho igamije gukangurira no gufasha abakora mu mirimo itandukanye gushyiraho gahunda mbonezamikurire y’abana bato ibyo ngo bifasha cyane mu mikurire y’umwana mu gihe yashoboye kunyura mu irerero.

Munyemena Gilbert umuyobozi mukuru wungirije muri NCDA nibyo akomeza asobanura.

Yagize ati "ntabwo ari abana babikorera gusa ahubwo n'abakorera mu nzego za leta, kugirango iyi mfashanyigisho twakoze dufatanyije na UNICEF izafashe kumenya ngo mbese turahera kuki, mbese ni gute twashyiraho ibyo bigo mbonezamikurire kuburyo ibyo biganiro biza gukomeza kubyara umusaruro abo bana bose bakazabona izo serivise bakwiye bakazavamo abagabo n'abagore twifuza bazateza igihugu cyacu imbere bakiteza imbere ndetse n'imiryango yabo .

Jean Marie Vianney Bwanakweri ni umunyamabanga mukuru wungirije muri sendika iharanira uburenganzira bw’abakozi bacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda aravuga ko ibyo bizaca umuco wari umenyerewe mu bakoresha yuko umugore ufite umwana adashobora gutanga umusaruro mwiza uko bikwiye.

Yagize ati "iyo ufashe umwanya ujya konsa umwana ujya kure uwo mwanya wose ugatakara ukora abihomberamo ariko n'umukoresha yinuba umukozi, abagore umwanya munini uba uri mu bana, iyo rero umwana yitaweho ari hafi ahongaho nyina agafata umwanya mucye cyane umukoresha ntiyinuba".   

Ni nabyo Munyemena Gilbert akomeza avuga yuko hari itandukaniro ku mwana wanyuze mu irerero n’utaraciyemo.

Yagize ati "iyo abo babyeyi baba bafite ikigo mbonezamikurire kiri aho hafi .aho basiga abo bana yakenera kumwonsa akaba ashobora kuza iminota mike ariko akanasigara afite isuku abasha gukina, gukangura ubwonko, ibyo bigafasha umwana, bigafasha umubyeyi bigafasha n'umukoresha kuko aho abakoresha babikora neza ababyeyi bakora bafite imbaraga kandi bagatanga umusaruro urenze nuwo batangaga mbere kuko umutima wabo uba umeze neza, igikuru nuko baba batanze n'umusanzu wabo ukomeye cyane mu kubaka igihugu kuko abo bana bavamo abanyagihugu beza batanga umusaruro".    

Gahunda ya ECD Irerero ry’abana cyangwa urugo mbonezamikurire ni gahunda ya leta yashyizweho mu mwaka 2017 igamije gufasha abana bato bari munsi y’imyaka 6 mu buryo bwo kumufasha gukura, gukangura ubwonko, kurwanya igwingira binyuze mu mirire n’ibindi. 

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Nov 17, 2022 - 11:13