Musanze: Abatujwe mu mudugudu wa Kabazungu bitwikira imitaka bari mu nzu

Abatishoboye batujwe mu mudugudu wa Kabazungu mu murenge wa Musanze barasaba ko basanirwa amazu kuko iyo imvura iguye bitwikira imitaka mu nzu abatayifite bakarara banyagirwa.

kwamamaza

Nyiramajyambere Veronica, ni umwe mu baturage batishoboye batujwe mu mudugudu wa Kabazungu mukarere ka Musanze, Veronica kimwe n’abandi bagenzi be bose bavuga ko bitwikira imitaka bari munzu iyo imvura iguye,mu bigaragara n'inzu zishaje cyane kandi isakaro ryazo risa n'iryashizeho kuburyo iyo uzirimo uba ureba mu kirere neza.

Ngo bitewe n'imbeho nyinshi baba bafite nyamara haba harimo n'ababa bafite abana bato bituma iyo imvura iguye bose birundira hamwe abadafite imitaka ariko bakomeje kunyagirwa, akaba arinaho bahera basaba ko batekerezwaho bagafashwa gutura neza.

Inzu zo mu mudugudu wa Kabazungu uherereye mu murenge wa Musanze w’akarere ka Musanze zashaje cyane, ni ikibazo n'ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buzi, bukavuga ko buri muri gahunda yo kugenda bazisana nkuko Mm. Kamanzi Axelle umuyozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abisobanura.

Yagize ati "ubu rero icyo turi gukora twatangiye gahunda yo kugenda dusana amazu y'abaturage bacu atameze neza yaba abo twatuje cyangwa se abari baragerageje kugira uburyo biyubakiramo ariko inzu zikaba zimaze gusaza, nibyo turimo dufite abaturage bafite inzu zishaje zitameze neza turimo kugenda buhoro buhoro tuzivugurura kugirango abaturage bacu bose bature neza".    

Ibi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage aha mu mudugudu wa Kabazungu ho mukarere ka Musanze harimo n’iki cyuko inzu batujwemo zashaje cyane gusa ubuyobozi bw'akarere bugasaba abaturage gufata neza amazu bubakirwa ngo kuko byagaragaye ko hari abazihabwa bagakomeza kuzicanamo bigatuma amabati yazo asaza vuba.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star Musaze

 Oct 24, 2022 - 07:29