Rulindo: Abaturage bagorwa no kubona aho bakura inyama kuko ibagiro rifunze

Abatuye mu murenge wa Base baravuga ko ubu bagowe no kubona aho bagurira inyama Nyuma yuko ibagiro rimwe gusa ryemerewe kubaga bari bafite rifunzwe ku mpamvu batamenye.

kwamamaza

Mu murenge wa Base w'akarere ka Rulindo, ubusanzwe niho hari ibagiro ribaga inka, naryo ubu ryafunzwe nyamara ariryo bagiro ryonyine ryabaga muri aka karere, ubu abatuye muri ibi bice bavuga ko bagorwa no kubona aho bakura inyama muburyo bworoshye.

Uretse abakenera inyama zo kurya ubu bagorwa no kuzibona nkuko babivuga, n'abakora ubucuruzi bwazo ubu bagaragaza ko ubucuruzi bwabo bwadindiye bitewe n'uko bajya kuzishakira kure.

Aba baturage barasaba ko bafashwa kubona ibagiro dore ko ariryo gusa bagiraga mu karere kose.

Gufunga iri bagiro ngo byatewe n'uko hagaragara umwanda ukabije ibyari biteye impungenge z'uko hashobora gukomoka umwanda uterwa n'aryo gusa ngo ubuyobozi bw'akarere ka Rulindo bukaba buri gushaka uko hashyirwa irindi bagiro nkuko Bwana Rugerinyange Theoneste umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka karere abivuga.

Ati "muminsi yashize hari ubugenzuzi bwagiye bukorwa butandukanye bagenda bagaragaza uko amabagiro ahagaze, ibagiro rya Base ryari ririmo umwanda mwinshi, ubu rero ryarafunzwe ariko natwe turimo turakorana n'abikorera kugirango abaturage babone akaboga, ubu hamaze kuboneka ikibanza turimo turabafasha kugirango imirimo yo kuba ryakubakwa yihutishwe".    

Ubu abashaka inyama haba abazicuruza n'abashaka izo kurya aho ziboneka kuburyo bworoshye ni mu karere ka Gakenke, n'ibintu bavuga ko bibagora kuburyo n'izihagera zihagera zihagaze amafaranga menshi bitewe n’urugendo, ibyanatumye bamwe bareka kuzicuruza.

Iri bagiro ryari rifunzwe mu buryo bwari butunguranye, ubuyobozi bw’aka karere buratanga ihumure kuri aba baturage ko buri gukora ibishoboka kugirango haboneke ikindi gisubizo cya vuba.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Rulindo

 Oct 16, 2023 - 14:58