Kigali: Kubera parikingi zidahagije Abamotari bari gukorera mu bihombo

Bamwe mu bamotari bakorera mu mujyi wa Kigali barataka ikibazo cya parikingi bavuga ko zidahagije bikaba bikomeje kubashyira mu bihombo kubera gucibwa amande iyo bahagaze ahatemewe, ahanini bavuga ko kubera ubucye bwazo n’izihari aho guhagarara hababana hato bakazibyiganiramo bakaba basaba ko bakubakirwa izindi zunganira izihari cyangwa izihari zikagurwa.

kwamamaza

Ubusanzwe mu mujyi wa Kigali habarurwa parikingi zemewe 66 abamotari bifashisha mu gihe bategereje abagenzi, ni parikingi zemejwe n’umujyi wa Kigali mu mwaka  wa 2012 ariko kugeza ubu abamotari baganiriye na Isango Star bavuga ko kubera ubwinshi bwa moto izi parikingi zidahagije n’izihari aho guhagarara ari hato ibintu bavuga ko bibateza ibihombo iyo bafashwe bahagaze ahatemewe.

Mu mboni z’uburyo babona iki kibazo cyacyemuka, aba bamotari barasaba ko izi parikingi zakagurwa cyangwa hakubakwa izindi zunganira izisanzwe zihari.

Kuruhande rw’umujyi wa Kigali, baremerenya n’aba bamotari ko iki kibazo gihari kandi ko bagiye kugicyemura byihuse k’uburyo uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2023/2024 uzasiga gikemutse ni mu butumwa umukozi ushinzwe urujya n’uruza mu mujyi wa Kigali, Francois Zirikana mu kiganiro yagiranye na Isango Star ku murongo wa telephone.

Yagize ati "ikibazo cya parikingi z'abamotari turakizi ndetse ku bufatanye na polisi n'abayobozi ba koperative z'abamotari twakoze igenzura hanyuma tubona parikingi zihasanzwe 66 ariko tubona zidahagije bitewe n'umubare w'abamotari ndetse ko zidatunganyije neza ariko twabonye n'izindi nshya 33 kugira ngo twongere izisanzwe zihari, turifuza ko mu mwaka w'ingengo y'imari tuhatunganya kugirango abamotari bajye baparika bisanzuye, twamaze kubona aho tugomba kuzishyira".   

Imwe mu ngaruka abamotari bahuraga nazo bitewe n’ubucye bw’izi parikingi n’iyuko bacibwaga amande na polisi kubera guhagarara ahatemewe bigatuma bakorera mu bihombo.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Aug 8, 2023 - 07:44