
Hari abarereraga mu mashuri yafunzwe na NESA batanyuzwe n'aho abana babo boherejwe gukomereza amasomo
Jan 8, 2025 - 08:47
Bamwe mu babyeyi barereraga ku bigo by’amashuri biheruka gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa baravuga ko batazi aho kohereza abana babo, mu gihe ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri cyabohereje basanze ari kure y’imiryango yabo abandi ntibahishimire, aba babyeyi baravuga ko bahisemo kuba bagumanye abana mu ngo ntibabohereze kwiga nyamara igihembwe cyaratangiye.
kwamamaza
Taliki 20 Ukuboza 2024, nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA cyatangaje ko cyafunze ibigo 60 by’amashuri kubera kutuzuza ibisabwa, abana babyigagaho boherezwa ku bindi bigo, gusa hari ababyeyi barereraga kuri ibyo bigo byafunzwe bavuga ko batishimiye aho abana babo boherejwe kubera ari kure nyamara barakoze ibishoboka byose ngo amashuri abana babo bigagaho yuzuze ibisabwa.
Bamwe muri aba babyeyi ni abarereraga ku ishuri rya Bonaventure International Foundation School ryo mu karere ka Nyarugenge.
Umwe ati "umwana yarambwiye ngo aho kugirango nzasubire ku bindi bigo ntakomeje hariya muzajya munyohereza ngende nirirwe nicaye nongere ngaruke".
Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, yabwiye Isango Star ko ababyeyi batishimiye aho abana babo boherejwe bafite uburenganzira bwo kubajyana ahandi bashaka ariko amashuri yafunzwe atazafungurwa mu gihe ibyo yafungiwe bitarakosoka.
Ati "bimwe muri ibyo bibazo byose twasanze muri ayo mashuri biracyahari, icyatumye ahagarikwa gukorwa kigihari tuzayemerera gukora ari uko bamaze kubikosora, nta mwana numwe tutigeze dushakira umwanya, icyakora hari umubyeyi ushobora kuvuga ati ntabwo nshaka kumutwara yo ahubwo ndamutwara ahandi ibyo ni uburenganzira bwe, ni bajyane abana ku mashuri yandi twabashakiye ariko ni uburenganzira bwabo ku wumva yamujyana kurindi shuri".
Francois Tuyisenge, umuyobozi wa Bonaventure International Foundation School ishuri naryo ryafunzwe, yavuze ko bafatanyije n’ababyeyi baharerera kuzuza ibisabwa ariko NESA ikaba yaragumishije iri shuri muyagomba gufungwa, agasaba ko bakongera gukora ubugenzuzi kuko ahandi amashuri yatangiye.
Ati "aha hantu hagiye amafaranga menshi cyane, dukeneye ko ubuyobozi bubanza bukumva ikibazo gihari mu mizi yacyo, twe tukumva bakwiye kuza bakadufasha, ibyo twasabwaga twarabikoze, turasaba ko ubuyobozi buza bukareba niba aha hantu hatemerewe kuba hakakira umubare w'abanyeshuri dufite ahangaha".
Mu mashuri 60 yafunzwe, 42 ni ay’inshuke andi 9 akaba afite ibyiciro by’inshuke n’iby’abanza mu gihe hari andi 9 ari afite icyiciro cy’abanza gusa. Ndetse hari n’andi 785 adafite ibyangombwa akomeje gufashwa kubibona.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


