
Haracyari icyuho mu bana bitabira amashuri y'inshuke, ababyeyi bafite imbogamizi
Jul 3, 2025 - 10:26
Mugihe Minisiteri y’uburezi mu Rwanda isaba ababyeyi kugira uruhare mu kongera umubare w’abana bagana amashuri y'inshuke kuko imibare ikiri hasi, ababyeyi mu bice bitandukanye bavuga ko bahitamo ko abana babo bajya gutangirira mu mashuri abanza kuko ay'inshuke ahenze kandi benshi ntabushobozi bwayo bafite.
kwamamaza
Firmin Dusengumuremyi, umuyobozi ushinzwe amashuri y'inshuke mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), asobanura impamvu kujyana umwana mu mashuri y'inshuke ari ingenzi.
Ati “iyo abana bakiri bato niho baba bafite ubushobozi bwo gufata cyane kurusha iyo bakuze, kuva ku mwaka 0 umwana akivuka kugera ku myaka 6 ubushobozi bw’umwana bwo gufata ibintu umubwiye buba buri hejuru cyane, ushaka kurera ya myaka mito umwana akirimo niyo ugomba guheramo kugirango cya gihe cyo gufata nigitangira kugabanuka umwana abe yamaze gufata iby’ibanze”.
Mu Rwanda imibare igaragaza ko 45% gusa by’abana ari bo bonyine bagana amashuri y’inshuke, ibyo ababyeyi mu bice bitandukanye bavuga ko aya mashuri ahenze, ibituma hari abatangiriza abana mu mashuri abanza batarabanje mu y’inshuke.
Umwe ati “ishuri ry’inshuke ryitwa ngo ni irya make ryishyura ibihumbi 25Frw mu gihe amashuri abanza yishyura 975Frw”.
Minisitiri w’uburezi, Joseph Nsengimana, avuga ko bagiye gukorana n’ababyeyi ngo bumve neza akamaro ko kujyana abana mu mashuri y’inshuke.
Ati “turifuza ko buri mwana wese yajya anyura mu mashuri y’inshuke mbere yo gutangira amashuri abanza, turashaka kubifatanya n’ababyeyi kugirango bumve akamaro kabyo aho kugirango tubibategeke, ni gombwa ko tubiganiraho noneho tunafatanye”.
Intego za Minisiteri y’uburezi n’uko mu myaka 5 iri imbere nibura abana bangana na 65% bazaba bitabira amashuri y’inshuke mbere yo kujya mashuri abanza. Akarere ka Kayonza niko kaza imbere mu kugira abana benshi bari hagati y’imyaka 3 – 5 batarageze mu mashuri y’inshuke.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


