Rwamagana: Hari abaturage bacukuye imyobo y'ibiti ntibahembwa

Mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana hari abaturage bavuga ko bacukuye imyobo yo guteramo ibiti umushoramari akabambura amakenzeni abiri n'igice, hari abo yagerageje guhemba yahise abafungira simukadi ntibabasha gukuraho amafaranga.

kwamamaza

Abakoze imirimo yo gucukura imyobo yo guteramo ibiti mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana bavuga ko umushoramari yambuye amafaranga bakoreye, aho bari bijejwe guhembwa 2000 ku munsi, bamaze gukora kenzeni ebyiri n'igice amasezerano arayahindura bituma atanabishyura ayo bari bamaze gukorera.

Harimo abahembwe biciye kuri simukadi zabo, ariko ngo amafaranga yamaze kugeraho zirafungwa ntibabasha kuyakuraho, bityo bagasaba ko yabafungurira simukadi ndetse akanabahemba amafaranga yabo.

Twizere Jacques uhagarariye Magic Development iri gusazura amashyamba mu karere ka Rwamagana, avuga ko abatarahembwa bakosora imyirondoro yabo maze bahembwe. Naho abafungiwe simukadi ngo byatewe n'uko hari abahembwe kabiri nyuma zirafungwa kugira ngo amafaranga yoherejwe kabiri yongere agaruke.

Nubwo Twizere uhagarariye Magic Development avuga ko simukadi zafunzwe kubera kwibeshya bagahemba umukozi inshuro ebyiri, Giramahoro Jeanine we avuga ko ari ukubeshya kuko yafungiwe simukadi kandi amafaranga yahawe ari ayo yakoreye.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutoni Jeanne, avuga ko ubwo ikibazo kimenyekanye, bagiye gufasha abaturage bagahabwa ibyo bakoreye ndetse no gukumira ko ikibazo cyo kudahembwa cyakongera kubaho.

Magic Development irimo gusazura amashyamba mu ntara y'Iburasirazuba ikoresha abakozi 1700 bacukura imyobo yo guteramo ibiti.

Usibye abo mu karere ka Rwamagana bagera kuri 15 batishyuwe, hari n'abandi mu tundi turere batarihyurwa.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Nov 2, 2023 - 14:51