
Haracyari icyuho mu bana bari hagati y'imyaka 14 na 16 batarangiza amashuri abanza
Apr 21, 2025 - 09:38
Imibare igaragazwa mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko abana bari hagati y’imyaka 14 na 16 abarangiza nibura amashuri abanza muri bo ari 42%, hari abagaragaza ko uku gucikiriza amashuri abanza kugirwamo uruhare n’abayeyi ndetse n’ubukene.
kwamamaza
Abaganiriye na Isango Star, bagaragaza zimwe mu mpamvu zigituma kugeza ubu hakiri bamwe mu bana batarangiza amashuri abanza harimo nk’uruhare rw’ababyeyi ndetse n’imibereho mibi.
Umwe ati "bishobora kuba ababyeyi babanza kumushyira mu mirimo, ati uzane amazi, usige utemye ubwatsi bw'inka, umwana akagera ubwo ashobora kuba yafata icyemezo cyo kumva yaruhuka kwiga kuko yumva bivunanye atabifatanya n'imirimo yo mu rugo, cyangwa se hakaba abana bashobora kuba bananira ababyeyi nabo bakajya nko mu bigare by'abandi bana bo mu mihanda akaba yakisanga yavuye mu ishuri".
Yusuf Murangwa, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, avuga ko kutarangiza amashuri kw’abana kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ndetse no ku mibereho yabo iyo bamaze gukura.
Ati "iyo abana batarangije amashuri bibangamira ubukungu kubera ko ntabwo tubona abakozi bashoboye gukora neza, binabangamira abo bantu bose batarangije amashuri ku giti cyabo, iyo umuntu atarangije amashuri nubwo yashaka kwikorera biramugora, turimo turabona ko bigenda birushaho kumera neza, nka leta tugomba gukomeza kwongera amashuri, hari aho tubona ko mu bibazo bihari ni umubare w'amashuri cyangwa ibyumba by'amashuri bidahagije, tuzongera umubare w'abarimu no kongera ireme ry'amashuri atangwa".
Muri 2024, abarangizaga amashuri abanza bari hagati y’imyaka y’ubukure 14 na 16 bari 42% bavuye kuri 31% bariho muri 2017. Bivuze ko biyongereyeho 9% mu myaka 7 ishize, ibitanga icyizere ko uyu mubare w’abarangiza wakiyongera mu gihe haba hakajijwe ingamba zibarinda guta ishuri.
Inkuru ya Yassini Tuyisihimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


