
Abanyarwanda barasabwa gukoresha agakinigirizo mu kwirinda SIDA
Feb 14, 2024 - 10:09
Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe udukingirizo ku isi, inzego z’ubuzima zigaragaza ko nubwo kugeza ubu twatanze umusaruro hakigaragara ubwandu bushya bityo abantu badakwiye kwirara.
kwamamaza
Taliki ya 13 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, mu kugeragerageza kumenya uko ikoreshwa ry’agakingirizo rihagaze mu rubyiruko Isango Star yanyarukiye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, abaturage bagira icyo babivugaho.
Umwe ati "badushyiriyeho udukingirizo tw'ubuntu ntabwo tugura".
Undi ati "hari igihe uba ubona agakingirizo atari ngombwa kuko hari ubwo uhura n'umukobwa uryoshye bikaba ngombwa ko ugakuramo".
Nubwo ikoreshwa ry’agakingirizo bigaragara ko ryatanze umusaruro mu kugabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA n’inda zitateganyijwe, inzego z’ubuzima zigaragaza ko hakigaragara ubwandu bushya zigakangurira abanyarwanda kutirara.
Basile Ikuzo, umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya SIDA muri RBC ati "agakingirizo tugafata nka bumwe mu buryo bwo kwirinda virusi itera SIDA mu buryo bwinshi cyangwa muri serivise dutanga zo kwirinda, ntabwo twavuga ko ntacyo kamaze kuko mu bikorwa byinshi dukora byo kugabanya ubwandu bushya bwa SIDA byagiye bigaragara ko bugenda bugabanuka, tuributsa buri muntu wese ko virusi itera SIDA igihari, nta muti nta rukingo kandi kuyirinda birashoboka".
Kudakoresha agakingirizo bishobora gutera indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera SIDA kuko kugeza n’uyu munsi haracyagarara ubwandu bushya.
Ibipimo by’ubwandu bushya bigaragaza ko mu Rwanda abakobwa aribo bandura cyane kuko bari ku kigero cya 3.7% naho abahungu bakaba 2.2%, gusa mu bushakashatsi bwakozwe na RBC bugaragaza ko ubwandu bushya bwagabanutseho 50% mu myaka itanu ishize.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


