Hakenewe ubworoherane hagati y’abashoferi b’ibinyabiziga n’abanyamaguru.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko hakenewe ubworoherane hagati y’abashoferi n’abanyamaguru mu muhanda kugira ngo hahashywe impanuka zo mu muhanda. Ibi byagarutsweho ubwo ahambukirwa n’abanyamaguru haterwaga amarangi muri gahunda ya “GERAYO AMAHORO”.

kwamamaza

Mu gikorwa cya GERAYO AMAHORO, hirya no hino mu mujyi wa Kigali hatewe amarangi hasiburwa ibimenyetso byo mu muhanda  biri ahambukirwa abanyamaguru hazwi kw’izina rya ‘ Zebra Crossing’.

Uretse ibi kandi, abaturage bahawe inyigisho zijyanye no gukoresha umuhanda neza bambuka bijyanye n’ibara riri mu matara yo mu muhanda igihe bari muri feux rouge.

CP John Bosco Kabera; Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, avuga komu rwego rwo kurwanya impanuka, hagati y’abatwaye ibinyabiziga n’abagenda n’abamuguru hakenewe ubworoherane.

Yagize ati: “Kugira ngo imihanda igendwe neza ni uko umunyamaguru avuga ati ndabizi neza ko ndahuriramo n’ibinyabiziga. N’utwaye ikinyabiziga akavuga ati ‘ndabizi ko ndahuriramo n’abagenda n’amaguru. Iyi mihanda turayisangiye, rero tugomba kumva ko tugomba koroherana. Ariko iyo abantu batoroheranye cyangwa ibinyabiziga ntibiborohere, n’abantu ntibareke ibinyabiziga ngo bihite iyo ari ngombwa..nyine havamo impanuka.”

 Mu korohereza abanyamaguru kwambuka umuhanda, Police yashyizeho uburyo bwo gukanda umunyamaguru asaba kwambuka. CP John Bosco Kabera  avuga ko “bigaragara ko abantu bbambuka umuhanda ari benshi ndetse n’ibinyabiziga ni byinshi, kugira ngo nabo babone uburenganzira/ububasha bwo kuba bahagarika ibinyabiziga bambuka umuhanda, ariya matara turabigisha uburyo bazajya bakanda amatara Akaka.”

“abantu rero bagomba kumva ko bagomba koroherana. Ndashaka kwambuka ariko nawe urashaka kugenda. Ibyari byo byose umwe afite uburenganzira bwo kwambuka, n’undi afite ubwo kugenda. Mugihe rero bigaragaza kutabumpa, ku bantu batabimenyereye, buri gihe imodoka zibagongera muri feux rouge cyangwa hafi ya  yaho, cyangwa se ugasanga umuntu arabisikana nazo mu mirongo y’abanyamaguru ‘ zebra crossing’. Abatwara bagomba kumva ko iyo umuntu ageze ku matara, niba utamuhaye inzira noneho akayikandira uba ugomba kumuha uburenganzira.”

Ku ruhande rw’abaturage, umushoferi w’ibinyabiziga yagize ati:“ni ukorohera abagenzi noneho mu gihe dufite uburenganzira bwo gutambuka bakatureka, nabo igihe babufite tukabareka bagatambuka. Hari ababa bafazi iby’aya matara, nk’ abavuye mu ntara, icyo gihe umuntu aba agomba gutwara atekereza ko ashobora guhura n’uwo muntu.”

Undi ati: “ bitewe n’amatara n’ibimenyetso byo kwambuka uburyo babitwigishije , ukamenya igihe cyawe cyo kwambuka n’icy’ikinyabiziga bigomba kwambukira, ibyo bizagabanya kuba wagira impanuka.”

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2022, hamaze kuba impanuka zirenga 9 400. Police ivuga ko izo mpanuka ziganjemo iziterwa n’abanyamaguru, aho ibimenyetso byo kwambukiraho bitakurikizwaga neza.

Ibi bituma abaturage basabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakambuka igihe cyabugenewe.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Dec 14, 2022 - 14:04