Rwamagana: Amafaranga ya koperative "Group Agaciro" y'abafite ubumuga yarariwe

Abanyamuryango ba koperative Group Agaciro y’abafite ubumuga mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana baravuga ko ubuyobozi bwayo bwariye amafaranga bakoreshaga bacuruza amakara bituma bahomba barakinga imiryango. Bityo bagasaba ubuyobozi kubafasha kugaruza miliyoni n’igice y’amanyarwanda yanyerejwe n’abayobozi ba koperative.

kwamamaza

Abagize koperative "Group Agaciro" y’abafite ubumuga mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana,bavuga ko ubuyobozi bwa koperative bwanyereje amafaranga bakoreshaga mu bucuruzi bw’amakara mu mujyi wa Rwamagana.

Ngo igishoro yari inkunga ya miliyoni imwe y’amanyarwanda bahawe n’akarere ndetse n’ayo bari basanzwe bafite ariko ngo batunguwe n’uko baranguye inshuro 4 gusa, nyuma babona koperative yahagaze ariko babaza impamvu ntibasubizwe.

Ngo iyo ubuyobozi bukuru bwashakaga kubasura,Perezida wayo yashakaga uko ajijisha ko bagikora kandi abeshya,bityo basaba ubuyobozi kubacyemurira ikibazo vuba kuko kimaze imyaka ine.

Muhuguke Antoine ushyirwa mu majwi ko yanyereje amafaranga ya koperative Group Agaciro ya Kigabiro y’abafite ubumuga yari abereye Perezida,arasobanura icyatumye umushinga wabo wo gucuruza amakara uhomba binatuma bakinga imiryango.

Yagize ati "wasangaga niba waranguye nk'imifuka 50 ugasanga ugiye guhemba umukozi ,ya mafaranga bidusaba gusohora ntari kuboneka mu nyungu ahubwo biraba ngombwa ko dufata no mu gishoro, amafaranga agenda ashira gutyo".  

Kuri kibazo cy’abafite ubumuga bo muri koperative Group Agaciro muri Kigabiro,umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza ,Umutoni Jane,avuga ko bakizi ndetse bakigejeje ku buyobozi bw’ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda RCA kugira ngo gisuzumwe maze abanyereje ayo mafaranga bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati "icyo nabwira abanyamuryango, twahamagaye RCA ahubwo nibabahamagara kugirango bicarane bazitabe, icyo tugiye gukora tugiye kubibutsa kugirango baze bayisure turebe ko abantu barenganurwa kuko yarahombye, bakwiye kumenya uburyo ayo mafaranga yagiyemo,ariko abakoze nabi mu gihe byagaragaye ko aribo bakoreye nabi abanyamuryango bagenzi babo ntabwo amategeko azabababarira azabahana".    

Koperative Group Agaciro y’abafite ubumuga muri Kigabiro, igizwe n’abanyamuryango 30,mu mushinga w’ubucuruzi bw’amakara,yari yaratangiranye miliyoni imwe yatewe inkunga n’akarere ka Rwamagana asanga ibihumbi 560 by’amanyarwanda nk’umugabane w’abanyamuryango.

Abanyamuryango barasabwa gushaka izindi koperative bajyamo mu gihe ikibazo cyabo kigikurikiranwa.

 Inkuru ya Djamali Habarurema Rwamagana

 Jan 20, 2023 - 09:13