Hakenewe ishoramari mu rwego rw’ubuvuzi nk’ibyakemura ibibazo birimo iby’abaganga bake.

Inzego z’ubuzima ziremeza ko ikibazo cy’ubuke bw’abaganga mu Rwanda cyakemurwa no gushyira ishoramari mu buvuzi, bihereye ku kugabanya amafaranga y’ishuri ku biga mu mashami y’ubuganga ndetse no kongera amavuriro yigenga mu gihugu. Ni mugihe ubushakashatsi bwagaragaje ko kugirango umunyeshuri asoze kwiga ubuganga bisaba kuba haratanzwe agera kuri milioni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Inama y’igihugu y’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda ivuga ko iki giciro kitakorohera umunyarwanda wese, bityo nabyo bikaba nk’imbogamizi.

kwamamaza

Kimwe mu kibazo gikunzwe kugarukwaho mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda ni uko hari ikibazo cy’ubuke bw’abaganga n’abaforomo. Muri  rusange, usanga abarwayi ari benshi cyane mu gihe ababitaho ari bake ndetse nabo ubwabo usanga ntako baba batagize bagerageza kubitaho ariko bikanga.

Bavugako umuti w’iki kibazo waboneka ari uko hakongerwa ishoramari muri uru rwego kugirango rurusheho kwiyubaka no kubaka igihugu.

Andre Gitembagara; umuyobozi w’ihuriro ry’ababyaza n’abaforomo mu Rwanda, yagize ati:“ Uko tuvuga ngo dukeneye kugira umubare uhagije, dukeneye kugira abantu bize, dukeneye kugira ubumenyi…ni nako ku rundi ruhande abaganga nabo dukeneye ko urwego rwacu ruzamuka.”

“ icyitwa investment [ishoramari] ni cyo tuvuga cyane. turavuga umubare mukeya ariko dufite amakampani menshi yo hanze y’igihugu: za UK, Canada n’ahandi zishaka gutwara abaforomo n’ababyaza.”

“ Ariko wareba ugasanga umubare dufite ni mukeya kandi n’ishoramari dufite mu burezi ntabwo rihagije. Umuforo kugira ngo yige arangize Bachelors basanze bishobora gutwara miliyoni 15 Z’amafaranga y’u Rwanda. Miliyoni 15, umuturarwanda uciriritse tuzi kugira ngo nazajye kuzishyurira umwana we muri Prive yige arangize amasomo ni ibintu bigoye kandi yarangiza na wa mushahara kugira ngo azagaruze rya shoramari yakoze bizatwara igihe kirekire cyane.”

“rero turasaba abikorera na guverinoma kugira ngo yongere ishoramari mu burezi bw’abaforomo n’ababyaza noneho bitume tubona umubare mwinshi ushoboye, be kuguma mu gihugu cyacu gusa ahubwo bajye no mu karere no ku isi yose, bahahire urugo.”

Bamwe mu bakora uyu mwuga hirya no hino mu gihugu bahamya ko icyo kibazo kikigaragara. Bavuga ko uko abakora mu nzego z’ubuzima biyongera gake bake ariko ikibazo cy’umurongo muremure wo kwa muganga kizakemuka.

Umwe yagize ati:“Muby’ukuri ikibazo cy’umurongo muremure w’abarwayi kiba mu bitaro hirya no hino ni uko abaganga bakiri bakeya. Uko bagenda biyongera mu mubare, navuga ko muri leta birahari, no muri prive birahari, ariko uko imibare y’abaganga igenda yiyongera ni nako gufata neza abaza batugana, nabyo bizagenda bigabanuka ni imbaraga zishyirwamo amanywa n’ijoro kandi zigomba gushyirwamo mu buryo  bungana haba mu baganga no muri abo baforomo.”

Undi yagize ati: “ Rero kuza bakaba benshi ni ikibazo kuko baza basanga abaganga bake. Abarwayi rero ntitwababuza kuko kuza ni byiza, uretse ubwo buvugizi bwo kuba hashyirwamo imbaraga, hakaba ishoramari mu rwego rw’ubuzima kugira ngo ibyo bibazo bibashe kugabanuka. Habe kandi n’iby’abikorera bigenda byunganira kuko nayo iyo agiye aza hari ibigenda bigabanuka cyane.”

Ku kibazo kijyanye n’amafaranga y’ishuli, minisiteri y’ubuzima ivuga ko igenda ibiha umurongo ku buryo bwizewe ku buryo mu minsi iri imbere kizakemuka.

Munyaneza Emmanuel; Umwanditsi mukuru w’inama y’igihugu y’ababyaza n’abaforomo mu Rwanda, yagize ati:“iyi gahunda yari yatangiye kugira ngo kuri ibyo biciro bya minerival, mu mashuli bise nkaho biba bimwe, kuko usanga hari aho bishyuza menshi, hari aho bishyuza make, ngira ngo iyo gahunda minisiteri yarayitangiye, yo kuvuga ngo habeho kunganya iyo minerval.”

“ nubwo wenda bitaratangira ariko iyo yagunda minisiteri y’ubuzima yarayitangije. Nacyo rero ni ikintu cyiza umuntu yashimira.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu myaka yashize bwagaragaje ko umuforomo umwe yita ku barwayi 1225, mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima [OMS] riteganya ko  abaturage 1000 baba bakwiye guhabwa serivisi nibura n’abaforomo batatu.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 May 15, 2023 - 12:24