Hafunguwe ikigo gifasha abahinzi kubona no gukoresha imashini zihinga

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko hakenewe umusanzu w’abikorera mu kongera umubare w’imashini zifashishwa mu buhinzi, kuko kugeza ubu izihari zikoreshwa mu guhinga gusa zitagera no kuri 250 mu gihugu hose.

kwamamaza

Byabagarutsweho ubwo mu karere ka Nyagatare hafungurwaga ku mugaragaro ikigo gifasha abahinzi kubona no gukoresha imashini zihinga (Mechanization Hub).

Imashini 15 zihinga ni zo zatangiranye n’iki kigo, uyikeneye akazajya ahuzwa n’abazifite ndetse kikazajya gitanga amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo kuzikoresha.

Ikigo gifasha abahinzi gukoresha imashini zihinga (Mechanization Hub), cyitezweho gufasha abahinzi kubona imashini nk'izi hafi yabo, zihinga ku buso bunini kandi mu gihe gito hagamijwe kongera umusaruro ndetse n’agaciro kawo.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen n'abandi.

 Aug 22, 2025 - 11:39