Kayonza: ADEPR mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Akarere ka Kayonza ku bufatanye n'itorero ADEPR batangiye guhuza imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, inda z'imburagihe ndetse n'amakimbirane yo mu miryango, binyuze mu bukangurambaga bukorewe hanze y'urusengero, nyuma y'uko bigaragaye ko amadini n'amatorero ijwi ryayo ryahindura sosiyete.

kwamamaza

Bamwe mu rubyiruko bo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, bari barabaswe n'ibiyobyabwenge ndetse n'ingeso z'ubujura ariko bakaba barabiretse bakayoboka inzira yo kwihangira umurimo, bikaba byaranatumye bashinga koperative bahuriyemo ikora ubusuderi, bavuga ko Leta iramutse ihuje imbaraga n'amadini n'amatorero, byakemura ikibazo cya bagenzi babo bakiri ku muhanda kuko bakeneye ababegera bakajya babaganiriza.

Pasteur Namahungu Jean Baptiste, umushumba wa ADEPR Paruwasi Kayonza avuga ko batekereje gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko byatewe n'imibare iteye impungenge y'urubyiruko rwishora muri ibyo biyobwenge ndetse n'urushukwa rugaterwa inda z'imburagihe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mukarange Ngarambe Alphonse, avuga ko ubukangurambaga buhuriweho n’ubuyobozi ndetse n’amadini n’amatorero bwifujwe kuva cyera, kandi bugakorerwa hanze y'urusengero kuko bugera ku bantu batandukanye, bityo ko mu gukomeza gufatanya n'amadini n'amatorero guhangana n'ibibazo bibangamiye umuryango, ubukangurambaga nk'ubu buzakomeza.

Ubukangurambaga bw'akarere ka Kayonza ku bufatanye n'itorero ADEPR Paruwasi Kayonza bugamije gufasha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge nka kimwe mu bituma ahazaza harwo hangirika, kurwanya inda z’imburagihe ndetse n'amakimbirane yo mu miryango yo ntandaro y'ibyo bibazo byose bibangamira urubyiruko, umusaruro wabwo ni uko abasaga 23 bafashe umwanzuro wo kureka ibyo bibi byose, kandi bakazakomeza kwitabwaho kugira ngo batazabisubiramo.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Nov 16, 2023 - 15:22