Guverinoma y’u Rwanda irasaba abatuye Musanze kwirinda icyatandukanya abanyarwanda cyose.

Guverinoma y’u Rwanda irasaba abaturage bo mu karere ka Musanze kwitandunaya n’icy’ari cyo cyose cyabagamira gahunda y’Ubumwe hamwe n’icyatandukanya abanyarwanda, nkuko biherutse kugaragara mur’aka karere himika umutware w’abakono. Ni mugihe abaturage bavuga ko bitandukanyije n’abari gushaka gucamo ibice abanyarwanda.

kwamamaza

Mu karere ka Musanze gaherereye mu ntara y’Amajyaruguru, hari kubera inama ziri guhuriza hamwe abatuye mu karere ka musanze hamwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma mu rwego gusuzumira hamwe icyari cyo cyose cyasenya ubumwe bw’anyanyarwanda.

Hagaragajwe ko hakiri ibiri kubangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda binyuze mu bari kugenda babacamo ibice.

Umwe yagize ati:“ibi byatangiye kugenda bivugwa mu binyamakuru, batangira kuvuga bati ‘Kidaho’ ndetse noneho uyu munsi cyangwa nk’ejo batangiye no kumva ngo itsinda ry’abakono. Ikintu narinshingiyeho cyangwa biriya byabereye mu Kinigi ngakomeza no kuri ibyo biri kuvugwa, ni uko ndi kuvuga nti abantu batabirebye neza ngo babicengeremo bishobora guca intege….”

Bamwe bakomeje kwamaganira kure ibyabaye ndetse abandi bakifuza ko ababigizemo uruhare bakoreshwa ingando yihariye yo kubagarura mu murongo bataye.

Umwe ati: “ikiri gushoboka ko haboneka amatsinda yongera kugerageza kwirema muri rwa rwego rwo kurema amatsinda abavangura mu bandi, reka mvuge ngo icy’ibanze cyabyo ni ukuregwa. Anga kurengwa rero!”

Undi ati:” Kubera ko bagiye muri kiliya gikorwa, ibyari byo byose barazwi. Kugira ngo bongere bagaruke mu murongo mwiza mwabegeranya mukareba ahantu haba I Nasho, haba mu Kagera…mukahatemurura neza mukabajyanayo bagakora ingando nibura y’umwaka.”

Hari nanone abagaragaje ko ibi bikomeje gushira urujijo mu masano mizi y’abanyarwanda. Abakiri bato basaba ko bahabwa umucyo kur’ibyo kugira ngo bamenye neza ibyo bamaganira kure.  

Umwe yagize ati: “ari amoko 18 twari tuzi arimo n’ariya bitoyemo umutware w’abakono, nta gaciro agifite mu Rwanda rwacu?

Wellars Gasamagera; Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, yabibukije ko ibintu byo kwironda no kwicamo ibice bidakwiye namba kuko bitubaka.

Avuga ko igihugu kiyobowe neza cyitakwemera ko abantu bamwe bishira ku ruhande bitewe n’icyo bahuriyeho.

Ati: “ikibazo biriya si uko byabaye cyangwa ngo abantu babyitabire, ikibazo ni ikiri inyuma yabyo. Ese biriya bintu birubatse? Kugira gutya ukironda, ukamenya mwene wanyu mufite icyo muhuriyeho.”

“ igihugu kiyobowe ntabwo cyakwemera kwishyira ku ruhande kw’abantu bamwe kuko wenda bifite cyangwa ubundi buryo bo babibonamo, mugihe abandi bose bari aho babarirwa. Icyo gihe ngira ngo n’ikibazo kirimo nkuko natwe twanabirebereye nibura ntitunakore n’icyo dukora ngo tuvuge ngo ariko biriya bintu twirirwa tubirebera.”

Nyuma y’uko hari abagaragaje ko mu majyaruguru hari ibindi biri kuvugwa bigamije gutandukanya abanyarwanda n’ibindi byabangamira gahunda y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge bwa  bw’abanyarwanda, birimo abari kwiyita abanyakidaho, itsinda ry’abakonya, n’ibindi bihuha bikomeje kuvugwa, ibyo byose bije bikurikiranye n’umuhango w’Abakono bimikiye umutware wabo muri aka karere ka Musanze.

Barasabwa kuba maso kugirango hatagira uwaba agamije gusenya ubumwe bw’abanyarwanda bagezeho, akabona aho amenera maze nabo babyemeranywa batyo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -MUsanze.

 Aug 9, 2023 - 11:18