Gusonera ubwishyu ababangirije imitungo mu gihe cya jenoside byazahuye umubano wabo

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 baravuga ko kuba barasoneye ubwishyu ababangirije imitungo mu gihe cya jenoside, byarushijeho kuzahura umubano wabo nabo.

kwamamaza

MUTABAZI Seleman ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Ruhango. Mugihe cy'inkiko Gacaca yabariwe amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 7 ahwanye n'imitungo ye yangijwe n'abasaga 50. Gusa avuga ko yabasoneye kuko yabonye bazasigara nta kindi batungisha imiryango bafite. 

Ibi kandi niko byagenze kuri Callixte MURASANDONYI, we wasoneye abantu 12. Bombi bavuga ko iki gikorwa bakoze nyuma y'aho basabiwe imbabazi nabo bakazibaha, cyarushijeho kuzahura umubano wabo wari warajemo agatotsi.

Mutabazi yagize ati:" hariho abaturage duturanye azabyishyura ari uko agurishije isambu. Kugurisha isambu nanone agiye kunyishyura mbona bizasaba kuba ari ibintu by'inzika bije, umwana we wari utazi ibyo bintu byabaye, azavuga ati 'ibintu byanjye byagurishijwe no kwa Mutabazi', ugasanga ya nzika irahoraho. Ibyiza rero ni ukubireka, tugatangira bushyashya. Imana yatamfashije ndiyubaka, inka zariwe mbona izindi, amazu banswnyeyeho atatu cyangwa abiri nabonye arenze abiri, urabona ko nagiye niyubaka, Imana imfasha."

MURASANDONYI nawe ati:" ndababwira nti muzaze munsange mu rugo tujye inama. Ababashije kuza, abo 12 nanjye wa 13, twahuriye hano dufata umwanzuro wo gusabana. Ndavuga nti rero kugira ngo munyizere, nafashe amarangizarubanza 12 narimfite, ngiye kuyaca mureba." 

Abasonewe bavuga ko iki gikorwa bakorewe cyabakoze ku mutima kuko bahoranaga n'ipfunwe badafite ubwishyu.

Umwe ati:" kubona MURASANDONYI yaremeye guhara umutungo we wangijwe, akaza akabana natwe, byaradushimishije cyane. Ikindi ni uko uyu munsi tugezemo ari umuvandimwe wacu, nta kibazo dufite kuri we, nawe ntacyo adufiteho."

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mbonerangihugu, Dr. BIZIMANA Jean Damascène, avuga ko iki gikorwa cyakozwe n'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ari icy'ubutwari. Avuga ko byanatanze umusanzu ukomeye mu kurangiza imanza zaciwe n'inkiko Gacaca, buri wese atapfaga kwiyumvisha uburyo zizarangizwamo.

Ati:" ubu nta bantu bakitwandikira, byerekana ko abantu benshi imana bamaze kuzibona. Ariko niyo turebye imibare itangwa n'inzego z'ibanze: za Minaloc, Minisiteri y'ubutabera, bigaragaza ko imanza hafi ya zose kuko hari n'uturere twazirangije ku bagomba kwishyura. Usanze nta bwishyu umuntu afite, ugasanga akarima gato gasigaye biramushyira mu bukene bukabije, hari aho ugera nawe ukavuga uti 'uyu muntu uwamwihorera!'"

Ubuyobozi bw'intara y'Amajyepfo buragaragaza ko imanza zaciwe n'inkiko Gacaca zari zihari, izashobokaga kurangizwa zarangijwe mu bwumvikane, bigizwemo uruhare n'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse banashimirwa icyo gikorwa cy'ubutwari bakoze.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Amajyepfo.

 Apr 18, 2025 - 14:43