Nyabihu: Aborozi bo nzuri za Gishwati nyuma yo gutanga inka zabo bari mu gihirahiro

Aborozi bo mu nzuri za Gishwati barasaba uruganda rw’amata rwa Mukamira ko rwabasubiza inka zabo batanze mugihe cyo kubaka uru ruganda babizeza ko nabo ari abanyamigabane.

kwamamaza

Ahagana muri 2011 ubwo hubakwaga uruganda rw’amata rwa Mukamira nibwo abarozi bo mu nzuru za Gishwati begeranyijwe buriwese asabwa gutanga inyana nziza utayifite agatanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 byo kuyisimbura, ngo wari umugambi mwiza bari binjiranye mo n’uru ruganda kugirango aba borozi babe abanyamigabane muri rwo.

Nyuma y’imyaka 13 ishize, aba borozi bavuga ko Leta bari bafatanyije imigabane, iyayo yayigurishije muri Mukamira Dairy, ariko ngo ubu ntawe ushobora gukandagira yo.

Aba baturage barasaba ko basubizwa inka batanze, n’inyungu zayo mu myaka 13.

Umwe yagize ati "turasaba Leta niba Mukamira Dairy tutayifitemo uruhare nibatugarurire inka zacu".  

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, avuga ko bagiye gufatanya na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gusesengura iki kibazo ngo kikabonerwa igisubizo tuzamenyeshwa.

Yagize ati "icyo kibazo gishobora kuba gihari cyangwa gishobora kuba kidahari ariko ko tukimenye reka dufatanye na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi tugende tugisesengure noneho tuzamenye neza gihagaze gute, ubu mvuze ngo giteye gutya kigeze ahangaha naba nanjye njyiye kuvuga ibitaribyo, tuzagishakiria umuti".

Ni ikibazo aba borozi bavuga ko bahuriyeho ari benshi uko bororera mu nzuri za Gishwati, bishimangirwa nuko bafite inyandiko bahabwaga nyuma yo gutanga uwo mugabane waguranye inka abatayifite bagatanga ibihumbi 500, nkuko babibagaragaza.

Muri rusange bavuga ko byabateye igihombo ngo kuko inka batanze muri iyo myaka 13 yose ishize iyabyaye neza ubu imanze kubyara inshuro 12.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star  Nyabihu

 May 10, 2023 - 07:47