Gukwepa ibiganiro biyunga n’u Rwanda kwa RDC bishobora guteza intambara mu karere: Buchanan

Abakurikiranira hafi ibya Politiki baravuga ko mu gihe Leta ya Repubulika iharanira Democaratie ya Congo ikomeje gukwepa ibiganiro bigamije kuyunga n’u Rwanda bishobora guteza intambara muri aka karere ka Afrika y’Iburasirazuba.

kwamamaza

Ibi bivuzwe mu gihe Felix Antoine Tshisekedi; Perezida wa Repubulika iharanira Democaratie ya Congo yanze kwitabira ibiganiro byari kuyihuza na Perezida Kagame w’u Rwanda bigamije kugarura amahora.

Umuhuro w’aba Perezida bombi wagombaga kubera mu gihugu cya Qatar I Doha ku wa mbere, ku ya 23 Mutarama (01) 2023 mu mugambi wo gushakira umuti umwuka utari mwiza uri hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi wadutse nyuma y’aho umutwe wa M23 wubuyemo imirwano muri Congo.

Gusa, hari amakuru yaturukaga muri Perezidansi ya RDC ku cyumweru, avuga ko Perezida Félix Tshisekedi atazitabira ibi biganiro byo muri Qatar  bituma bisubikwa.

Impamvu yo kutitabira ibi biganiro kwa Perezida Tshisekedi wa RDC ntabwo yasobanuwe.

Icyakora abaharariye u Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahangana n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta, we yari yamaze kugera I Doha muri Qatar ari kumwe na Moussa Faki Mahamat uyobora umuryango w’afrika y’unze ubumwe  na we wagombaga kubyitabira.

Ni ibiganiro ,byari bitaganijwe ko byari kwitabirwa na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye;unayobora umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, Perezida wa Angola João Lourenço,Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya ariko wanakunze kugararagara nk’umuhuza w’impande zombie,kandi na Perezida wa Kenya William Ruto yari kwitabira.

Isango Star yashatse kumenya niba ibi biganiro iyo biramuka binabaye byari kugira icyo bitanga mu kugarura umutekano mu bururasirazuba bwa RDC no guhosha intambara. Ismael Buckanan; impuguke muri Politiki, ashimangira ko nta musaruro udasanzwe byari gutanga.

Ati: “N’ubundi kutayitabira birakwereka aho bahagaze. Kutayitabira birashimangira ibyo bamaze iminsi bakora kuko bageze igihe bumva ko binashobotse bashobora no gufungura n’intambara. Nyuma y’ibyo bamaze iminsi bashotora u Rwanda, bagenda bagaragaza ko M23 aho igeze n’ibyo ikora ari guverinoma y’u Rwanda ibashyigikiye. Rero n’umusaruro wari kuva muri iriya nama iyo bayitabira wari kuba muke kuko bo kutayitabira navuga ko bagaragaje aho bahagaze.”

Ku wa Mbere, Mu butumwa yandikiye "umuturanyi w’ubuziraherezo", abunyujije kuri Twitter, Alain Mukuralinda; Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yakomoje ku bushake buke bwa RDC mu gukemura ikibazo, nubwo ateruye ngo ayivuge mu izina.

Yagize ati: “Nyuma yo gushinja u Rwanda kukugabaho ibitero no gutera inkunga bagenzi bawe urwanya, umuhuza yaragutumiye ngo muhure. Warabyirengagije."

"Nanone, wasabye ubuhuza. Waje gutumirwa ngo uhure n’u Rwanda. Warabyitesheje. Bwa nyuma, niba uhunga ibiganiro no guhura nabo, ni nde muzafatanya gukemura ikibazo? Waba koko ukeneye igisubizo cya burundu kandi kirambye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC?"

Ku rundi ruhande ushobora kwibaza uti ‘ese niba uyu muturanyi w’u Rwanda akomeje iyi migirire  kutitabira ibiganiro bimuhuza na rwo bizacurikira ?’ Ismael Buckanan; impuguke mubya politike, yagize ati: “aha rero ingaruka zahaba ni uko hashobora kubyuka intambara. Ariko kugeza magingo aya ntawayifuza kuko nizera neza ko abayobozi b’ibihugu ari muri Afrika y’Iburasirazuba. Rero birakwereka ko icyakagombye gushyirwaho ni imbaraga mu gushaka amahoro kandi amahoro yahindura ibiri kubera muri RD Congo bitanyuze mu ntambara.”

Uretse ibiganiro byagombaga kubera muri Qatar, hari n’ibyagombaga kuba bigamije kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na RDC ndetse n’ibindi biganiro byahuje abahagaririye ibi bihugu byombi birimo ibyabereye I Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya, bakemeranya ko umutekano ugiye kugaruka.

Nanone muri Nzeri 2022, Abakuru b’ibihugu byombi ubwo bari bari I NewYork muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ku busabe bwa Perezida  Emmanuel Macron w’Ubufaransa, baganiriye ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Icyakora kugeza ubu nta muti urambye uraboneka ndetse indege ya RDC yaraye yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, maze ingabo z’u Rwanda ziyirasaho zisaba ko ubwo bushotoranyi bwahagarara.

Nimugihe kandi na RDC kur’uyu wa gatatu yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zarashe ku ndege yayo kandi itari mu kirere cyayo, nayo ibyita ubushotoranyo by’u Rwanda. Ibi byazamuye umwuka mubi ku rundi rwego.

@ Theoneste Zigama/Isango Star-Kigali.

 Jan 25, 2023 - 10:20