Ruswa mu Rwanda yariyongereye, abikorera , Traffic Police bayoboye urutonde rw'abayakira

Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda ku miterere ya ruswa mu Rwanda umwaka wa 2022 bwasanze urwego rw’abikorera n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda arizo nzego za mbere mu kwakira ruswa, amafaranga yatanzwe nka ruswa ngo umuntu abone serivisi kandi nayo yariyongereye agera kuri miliyoni 38 z'amafaranga y'u Rwanda avuye kuri miliyoni 14 muri 2021.

kwamamaza

Ni ibikubiye mu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 3, ku gipimo cya ruswa mu Rwanda buzwi nka Rwanda Bribery Index bukorwa buri mwaka n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane,ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda).

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ruswa ikigaragara mu mitangire ya serivisi z’amashanyarazi n’amazi, mu guhabwa akazi mu nzego z’abikorera, kubona ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka ndetse no muri serivisi zo kwishyura no gusubizwa ibinyabiziga bifatwa na polisi.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu Rwanda abantu 3% aribo bimwa serivisi iyo banze gutanga ruswa.

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko ubu bushakashatsi bwerekanye ko hagikenewe imbaraga mu kurwanya ruswa cyane cyane mu bikorera.

Yagize ati 'mu nzego z'abikorera hakwiye kujyaho uburyo bwo kugenzura umunsi ku munsi, kureba uburyo ibyemezo bifatwa n'uburyo habaho uburyo bw'imikorere dukoresheje ikoranabuhanga,navuga ko ubu bushakashatsi bwari nko kwireba uyu munsi uko duhagaze ugereranyije n'ingamba zashyizweho, ni ubushakashatsi bwiza cyane kuko kurwanya ruswa ni urugendo si ikintu kirangira umunsi umwe, icyerecyezo igihugu cyacu kirimo cy'uko muri 2024 tugomba kuba turwanya ruswa ku kigero cya 96.2% hanyuma muri 2050 u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu kurwanya ruswa, uyu munsi tukaba tugihagaze kuri 49 ku rwego rw'isi na 5 ku rwego rw'Afurika n'umwanya wa 1 muri EAC". 

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée aravuga ku buryo bumva ruswa izahashywa burundu mu Rwanda.

Yagize ati "tubona ko mu bushake bwa politike leta igaragaza, no mu bushakashatsi abantu bemera ko leta ifite ubushake bwa politike n'ingamba bikwiye kuva mu bakozi ba leta gusa bikajya no mu bikorera kuko icyo tureba n'umuryango nyarwanda muri rusange, twese tugomba kugira politike imwe tugenderaho niba twemeje ko politike tugenderaho ari iyo kurwanya ruswa bigomba kuba munzego zose ntibigarukire muri leta gusa".   

Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa rivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye, u Rwanda kandi rufite itegeko rirengera abatanze amakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranije n’amategeko.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango star Kigali

 Dec 8, 2022 - 06:51