Huye : Nyuma yo gucikiriza amashuri afite umushinga ubungabunga ibidukikije

Mu Karere ka Huye, hari umwana w’umukobwa wacikirije amashuri ufite umushinga wo gukora imitako mu mpapuro mu rwego kubungabunga ibidukikije wifuza ko abanyabugeni bafashwa, ibyo bakora bikabateza imbere bibonerwa isoko ryagutse.

kwamamaza

Uwamahoro Beatrice ni umukobwa wo mu karere ka Huye, wacikirije amashuri yigira inama yo gukora ibimuteza imbere, bikanateza imbere igihugu akora umushinga ubungabunga ibidukikije abinyujije mu gufata impapuro akazibyazamo ibindi bikoresho birimo imitako, amavaze, indabo n’ibindi, mu gihe ngo we azikura aho ziba zajugunywe zibangamiye ibidukikije.

Uwamahoro avuga ko zimwe mu mbogamizi abanyabugeni bafite, harimo kutabona isoko ry’ibyo bakora, ntibinahabwe agaciro nkuko babyifuza.

Gusa muri Minisiteri y’urubyiruko Dukuzumuremyi Jean Léonard ushinzwe ubuhanzi avuga ko bagira uburyo bwo guteza imbere abafite impano, bityo abanyabugeni nta mpungenge bakwiye kugira.

Yagize ati impano ishobora guteza imbere nyirayo ndetse igateza imbere umuryango we ndetse n'igihugu muri rusange, ikintu cyose umuntu akoze kikaba cyamuhesha ubuzima icyo kintu burya gikwiye gutezwa imbere ndetse kikanashyigikirwa tukanabaha n'amahugurwa yisumbuye kugirango banoze umurimo mubyo bakora, guha ubumenyi nyirimpano, kumuha ubumenyi icyo kirimo na none harimo uburyo bwo kumutera inkunga kugirango akomeze.

Gufasha no kuba hafi abanyempano, ngo bikaba biri muri gahunda Leta y’u Rwanda ifite, yo kongera igipimo cy’imirimo mishya ishingiye ku buhanga n’ubumenyi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Huye

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/UYfWWNc0l9s" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 Sep 8, 2022 - 08:51