Banki nkuru y'u Rwanda yatangaje ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutseho 7.7% mu mezi 6 ya mbere y'umwaka wa 2022

Kuri uyu wa Kane Banki nkuru y'u Rwanda yatangaje ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutseho 7.7% mu mezi 6 ya mbere y'umwaka wa 2022 , iyi banki ikanemeza ko intego leta y'u Rwanda yihaye y'uko umwaka uzashira ubukungu buzamutse ku kigero cya 6% kizarenga hashingiwe ku kuzahuka k'ubukungu kugararagara muri uyu mwaka.

kwamamaza

Mu kiganiro cyitabiriwe n'abayobora ibigo bitandukanye bifite aho bihurira n'ubukungu bw'u Rwanda cyatanzwe na Banki nkuru y'u Rwanda kigaragaza uko ubukungu bw'u Rwanda bwari bwifashe mu mezi 6 ya mbere y'umwaka wa 2022.

Bwana John Rwangombwa Guverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda BNR yagaragaje ko ubukungu bw'u Rwanda bugenda buzahuka n'ubwo bitameze nk'uko byari mu mwaka ushize.

Yagize ati ntabwo kuzahuka k'ubukungu gukomeje ku muvuduko twabonye umwaka ushize, umwaka ushize ubukungu bwazamutse ku 10.9%  ariko byari byubakiye ko bwari hasi  cyane, bwavaga hasi cyane muri 2020 kuko bwari bwasubiye hasi 3.4% , uyu mwaka rero dutangira Minisiteri y'imari n'igenamigambi yari yatanze igipimo ko tubona ko ubukungu buzazamukaho hafi 6% mu mwaka wa 2022 ariko mu gice cyambere cy'uyu mwaka bwazamutse 7.7% ndetse iyo turebye imibare dukurikirana amezi 2 y'iki gihembwe yambere ukwa 7 n'ukwa 8  ubukungu bwakomeje kuzamuka ku gipimo cyiza  bivuze yuko  uyu mwaka wa 2022 birashoboka ko 6% twari twihaye tuzayirenza.  

N'ubwo BNR yemeza ko ubukungu bugenda buzahuka ariko ngo byitezwe ko ibiciro ku masoko bizakomeza kuzamuka muri uyu mwaka ariko bikamanuka mu mwaka utaha ,avuga ko isi n'u Rwanda muri rusange bagitewe impungenge n'intambara za hato na hato zitutumba hirya no hino ku isi nazo  zishobora kudindiza ubukungu bwayo.

Yagize ati ibiciro bizakomeza kuba biri hejuru kurangiza uyu mwaka kumpuzandengo umwaka wose turabona ko umuvuduko ku biciro by'amasoko bizaba 14.1% ariko twitega ko bizatangira kumanuka mu mwaka utaha ndetse mu gihembwe cya 2 tukaba tumaze kugira muri cya gipimo twebwe tugenderaho kigaragaza ko bidakabije ari hagati 2 na 8% , ubukungu tukaba twiteze ko buzakomeza kugenda neza  ariko ikibazo nuko hari impungenge zuko ibintu byinshi utamenya iyo biva niyo bigana ku rwego mpuzamahanga ibyo tubona  uko bizagenda bishobora guhinduka bitewe nuko hari intambara y'Uburusiya na Ukraine icyerecyezo ifata uyumunsi ruratutumba hagati ya Amerika n'Ubushinwa ntawamenya uko bizagenda , hari ibintu byinshi kuri iyi bivuka bidateganyijwe bigateza izindi ngaruka ariko muri rusange  nuko tubibona.    

Imibare itangwa na Banki nkuru y'u Rwanda kandi ivuga ko amafaranga y'ibyo u Rwanda rwohereza hanze yazamutse ku ijanisha rya 35% mu mwaka wa 2022, ni mu gihe kandi  imibare itangwa na banki y'isi igaragaza ko ubukungu bw'isi bwazamutseho 6.1 %.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Sep 23, 2022 - 10:01