Abaturage baravuga ko bagenda basobanukirwa no gukoresha neza umuhanda iyo bambuka

Bamwe mu baturage baravuga ko bagenda basobanukirwa no gukoresha neza amategeko y’umuhanda igihe bagiye kwambuka. Aba baturage kandi bavuga ko bitarangirira mu kuyasobanukirwa gusa ahubwo bayubahiriza bakayashyira mubikorwa bityo bikaba byabarinda guteza ibibazo bitandukanye birimo n’impanuka.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bavuga ko ubu bagenda basobanukirwa no gukoresha umuhanda neza igihe bambuka ugereranyije na mbere batarahabwa ubukangurambaga n’ubumenyi k’uburyo bakoresha neza umuhanda.

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko kubahiriza amategeko y’umuhanda bibafasha kwirinda guteza ibibazo bitandukanye birimo n’impanuka zishobora kuganisha ku kubura ubuzima bwabo.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iravuga ko hari impinduka zigenda zigaragara nyuma yo gukora ubukangurambaga gusa kandi ko bugikomeje kuko bumara ibyumweru 52 mu mwaka, ibi bigarukwaho na SSP René Irere umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati "tumaze iminsi dukangurira abakoresha umuhanda bose baba abanyamaguru cyangwa se abatwara ibinyabiziga uburyo bwiza bwo kubaha ibimenyetso byo mu muhanda, ikigamijwe cyane cyane ni uguhindura imyumvire y'abakoresha umuhanda nubwo bwose hakiri abatarahindura imyumvire ariko urabona ko umubare wagiye ugabanuka......."       

Imibare ivuga ko abantu 1,350,000 kw’isi buri mwaka bapfa bazize impanuka mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa gatatu mu guhitana benshi.

Mu mpanuka zirenga 9,400 zabaruwe mu Rwanda mu mwaka ushize (2022) mu gihugu hose, zahitanye ubuzima bw’abantu barenga 700 zikomeretsa 4000.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Jul 26, 2023 - 09:25