Gisagara: Ibyumba by’amashuli bishya 11 muri 14 bigize ikigo byasenywe n’umuyaga.

Abaturage barasaba ko abubaka ibikorwaremezo nk’iby’amashuri bajya babikomeza kuko iyo bisondetswe bishobora gutera impanuka. Ni nyuma y’aho muri aka Karere, kuri G.S Munazi umuyaga usenyeye ibyumba by’amashuri bikiri bishya 11 ukangiza n’ibindi bifite agaciro gasaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

kwamamaza

Umubyeyi umwe ukora mu rwunge rw’amashuri rwa Munazi ruherereye mu Murenge wa Save, agaruka ku isenywa ry’amashuli nyuma y’umuyaga uvanze n’imvura yaguye ku wa kane, yagize ati: “Imvura yaguye turi mu gikoni nuko tubona igisenge kigenda kizamuka, abanyeshuli bakwirwa imishwaro nuko bose barasohoka bajya kugama mu baturage.”

“ njyewe ndwana no gukingura ngo ndebe ko nakwikiza igisenge kinyubararaho.”

Undi ati:“hari mu ma saa cyenda n’igice noneho umuyaga ubanza kuza, hakurikiraho imvura yaje ivanze n’umuyaga mwinshi.”

Umwe mu barimu bigisha kuri GS Munazi yavuze ko “abana bari bari mu mashuli barimo kwiga nuko barangije bamwe batangira kwirukanka ariko hari umwana wakomeretse ku jisho.”

Gusa aya mashuli yasenyutse yari mashya, impamvu ikpmeye ituma aba bashimangira ko byerekanye ko mu iyubakwa ryayo bayasondetse.

 Umwe ati:“habanje akayaga gake ukabona ko nubundi amashuli yazamuka akaguruka kuko byari byubatse nabi. Igikoni cyiteruraga ukabona ko amabati ashaka kuzamuka ashaka kugenda. Na Diregiteri waruraha bwa mbere yaratubwiraga ngo ibi bintu babyubatse nabi mujye muhora muri maso kuko bishobora kuzaguruka, ntabwo byari bikomeye!”

 Undi ati: “ nta myaka ibiri irashira [amashuli] bayigiramo, bayakoreramo. Tubona atubatse neza.”

“ turasaba ko leta yadufasha bakajya bubaka ibintu bifite ireme bikomeye.”

 Ubwo umuyaga warumaze gusenya amashuri y’aha kuri G.s Munazi, abayobozi mu nzego zitandukanye basuye iki kigo.

 Rutaburingoga Jerome; uyobozi w’Akarere ka Gisagara, yarebye  uko abana bari kwiga nyuma y’ibyabaye.

Ku bwe asa n’ubona ko hakiri amashuri ashobora kuba ataraziritswe neza mu kuyubaka, akavuga ko bari gukora ubugenzuzi no ku yandi n’ubwo hari imishinga bafite yo kurwanya ibiza.

 Ati: “ ni ikibazo cyabaye, rero twaje gusura abana kugira ngo turebe uburyo bariga. Twabashyize mu bindi bigo byegeranye kuburyo hataa ikibazo cyo guhagarara kwiga. ikindi ni ukureba uko dusana ishuli mu buryo bwihuse.”

 Yongeraho ko “Ikibazo gihari ni ahantu amashuli ari. Ni ugufatanya n’abaturage ahantu hose hashoboka, muri uyu murenge turahashyira imbaraga zishoboka ndetse no gukomeza gukurikirana amashuli uburyo aziritse noneho ahataziritse neza hazirikwe ariko ntabwo twahamya ko haziritswe neza 100%, turakomeza turebe uko byakorwa neza.”

 Imvura ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba by’amashuli 11 muri 14 bihari byigagamo abanyeshuli 483. Icyakora nta mwana yagwiriye uretse batatu byonyine  bagize udukomere tworoheje bitewe n’uko imiryango basohokeyemo ni nayo umuyaga waturutsemo wegura igisenge ukinaga ku rundi ruhande.

Hasenyutse kandi  igikoni ndetse amakayi, ibitabo, mudasobwa, ibikapu by’abanyeshuri n’ibindi bikibarurwa byose hamwe bibarirwa muri miliyoni 30.

Iruhande rw’ibi kandi, hari n’inzu 59 z’abaturage zo mu yindi mirenge  zangijwe n’ibi biza.

 Oct 21, 2022 - 19:31