
Gisagara: Baheze mu gihirahiro kubera kutamenya irengero ry’amafaranga bakaswe ngo bizigamira
Jan 16, 2024 - 12:44
Hari abaturage bavuga ko bubatse amashuri ya Nyagahuru ya II bakatwa amafaranga 850 ku munsi babwirwa ko bayazigamirwa muri Ejo Heza na caisse sociale ariko ngo bagiye kubaza muri RSSB bawirwa ko nta bwizigame bwabo babonye bahera mu gihirahiro. Ubuyobozi buvuga ko byakozwe kubw'ibwiriza ryari ryatanzwe ariko mu bufatanye bw'inzego aba baturage bazafashwa.
kwamamaza
Amashuri ya Nyagahuru ya II yubatswe n’abaturage aherereye mu Murenge wa Gishubi muri aka karere ka Gisagara. Amafaranga bakaswe babwirwa ko ari ay'ubwiteganyirize bwa caisse sociale na Ejo Heza, bavuga ko bagiye kubaza ababishinzwe bakabwirwa ko ubwizigame bwabo butagaragara mu bubiko bw'amakuru, birabatungura cyane nk’abayigomwe bikomeye kuko bayatanganga mu gihe cya Covid_19.
Mu kiganiro bagiranye n’Isango Star, umwe yagize ati: “twubatse ibyumba by’amashuli mu gihe cya Covid badukata amafaranga 850 kuri buri mubyizi, twubaka amezi ndumva ageze nko muri atandatu, twajya kuri site ku mafaranga bakaduhaye bagahita bakata 850 kuri buri mubyizi kuri liste iriyo.”
Undi ati:“ ndi umufundi, ku mafaranga ya Ejo heza na caise social, kuri buri mubyizi bakuragaho 850. Ntabwo ayo mafaranga twigeze tuyabona.”
“ bazanye ngo twubake nk’abatekinisiye, abayede baraza, n’abayobozi…bati mu guhembwa tuzajya tubakata amafaranga ya caise sociale, tubajije ngo numero za caise sociale tuzajya tuyafatiraho ni izihe, bati mwebwe tuzabibamenyera mugiye guhembwa. Tugiye guhembwa tuzibajije bati mwebwe mufate ari kuri konte, ari kuri caise sociale naza nabwo tuzababwira.”
“tuyabonye twatangamo na mituweli umwaka utaha. Turagira ngo ayo mafaranga bayaduhe, ajye kuri message tuyabone.”
HITIMANA Jean d'Amour; umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishubi by'agateganyo, avuga ko azi iby’iki kibazo kandi ibyo byakozwe ku bw'ibwiriza ryari ryatanzwe ariko mu bufatanye bw'inzego aba baturage bazafashwa.
Ati: “hari ibwiriza ruvuga ko amafundi n’abayedi bose bajya guhembwa ku maliste bakora bagakatwaho umusanzu wo muri caise social. Ayo mafaranga akabikwa ku manimero y’amarangamuntu yabo. Bigeze no kukibaza mu nteko z’abaturage zatambutse dufata commitment yo kujya kuri caise sociale, mu bantu bose bakoze icyo gihe kuko niwe wenyine ukibaza, numva igisubizo nyacyo tuzagikura kuri caise sociale, bitarenze ku wa mbere twamusubiza.”
Ikibazo cy'aba baturage bavuga ko kimaze imyaka irenga 3 bari mu gihirahiro. Basaba ko bahabwa amafaranga yabo kuko bayakoreye biyushye akuya, bitaba ibyo bakayazaigamirwa nkuko bari babyitejwe.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


