Gicumbi: Bamaze imyaka 5 bambuwe ayo bakoreye bubaka ikigo nderabuzima!

Abubatse ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga baravuga ko bambuwe amafaranga bakoreye bakaba bamaze imyaka 5 kandi nta cyizere cyo kuyabona. Icyakora basaba ko bakwishyurwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko bwari buziko bose bishyuwe ariko bugiye gukurikirana abatarishyurwa.

kwamamaza

Abaturage bubatse ikigonderabuzima cya Nyamiyaga giherereye mu murenge wa Nyamiyaga wo mu karere ka GICUMBI, bavuga ko bamaze imyaka 5 bacyubatse ariko barategereje kwishyurwa bagaheba.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “bavuga ko nibataha ibitaro bazatwishyura, nanubu birakora kandi hashize imyaka irenga itanu n’ibyo bitaro bikora. Kandi twagiye ku Karere tugiye DPC waruhari w’umupolisi na Meya waruhari batubwira ko bazatwishyuriza amafaranga yacu, bazabikurikirana.”

“ Baraza bafata ibikoresho, amasima n’ibiki byose barabipakira, natwe duhari, baravuga ngo bazatwishyura ariko nanubu twarategereje ko n’ibyo bitaro byatahwa, kandi birakora, twategereje n’amafaranga ntayo twigeze tubona. Akazi kanjye ndi umufundi kandi harimo n’abayedi. N’abadamu barimo bose! Ubwo sinzi uko ikibazo cycu cyazagenda cyangwa se ukuntu kizakemuka.”

Undi ati: “Tujya ku karere baradufotora, ibyemezo barabisigarana, baratubwira ngo bagiye kubinyuramo nuko turategereza turaheba, mpaka na n’ubu.”

“turabaza, tukabaza umuyobozi w’Akarere ujeho akavuga ngo icyo kibazo ntakizi. Uko bagenda basimburana, tugenda tubagezaho ibibazo byacu ariko kubikemura byarananiranye.”

Kudahabwa batarahawe amafaranga bakoreye, bavuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka. Basaba ko bafashwa bakishyurwa, cyane ko mbere yuko rwiyemezamirimo ahagarikwa ubuyobozi burimo n’ubw’Akarere bwari bwabemeye kumwishyuza.

Umwe ati: “Kandi yaragomba guhahira urugo , urumva ko ikibazo cya Mituweli cyaje kuzamo ndetse n’ubukene bukazamo, ubwo ni uko byatugendekeye. Dutegereje aho ngahoo, amaso araho!”

Undi ati: “mwadukorera ubuvugizi , nk’ubu mituweli kuyishyura byabaye ikibazo! Bampaye ayo mafaranga nabasha kwishyura mituweli nkabasha no kujya mu bundi buzima bwiza.”

Nzabonimpa Emmanuel; Umuyobozi w’akarere ka GICUMBI, avuga ko bari baziko abaturage bishyuwe, bakaba bagiye guhuza amakuru y’abatarayabona bakayahabwa kuko rwiyemezamirimo yasize babyemeranyije.

Yagize ati: “Ntabwo rero twari twakamenye icyo kibazo ko hari abantu ku giti cyabo batari bakishyuwe kandi akarere kari karishyuye abaturage bose kabihawemo uburenganzira na Rwuyemezamirimo. Ubwo rero nk’uko muba mwatugereyeyo nk’ijisho ry’umunyamakuru, twakurikirana kugira ngo tumenye umubare w’ababa batarishyuwe turebe icyo twabafasha kugira ngo rwiyemezamirimo abishyure.”

Abaturage batishyuwe bavuga ko bamaze imyaka irenga 5 batarishurwa, ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko byatewe nuko ba rwiyemezamirimo bagiye basimburanwa kuri iki kigonderabuzima kitaruzura. Abambuwe biganjemo abagaragaza ko bakozemo hagati y’amazi atatu n’ane bakoze badahembwa. Ibyo bavuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka zitandandukanye mu iterambere ryabo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - GICUMBI.

 Jul 28, 2023 - 12:20