GICUMBI: Bahangayikishijwe n'indwara iri gufata imyaka bahinze mu mirima

Abaturage bo mu murenge wa NYANKENKE baravuga ko bahangayikishijwe n’indwara irigufata ibihingwa cyane cyane ibijumba iyo ndwara iri kuza mubinyabuzima bisa n’ibinyabwoya nuko igapfumura ibijumba n’ibishyimbo bikuma bihagaze. Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwemeza ko iyi ndwara iriho ariko bukizeza abaturage ko buri gukora ibishoboka byose ngo icike mu myaka yabo.

kwamamaza

Iyi ndwara ihangayikishije abatuye mu murenge wa Nyankenye wo mu karere kagicumbi, igaragazwa nk’iri guterwa n’udusimba tugaragara mu shusho y’ibinyugunyugu ndetse n’ibinyabwoya, ariko bikibanda cyane cyane mu bijumba n’ibishimbo. Abaturage bo bakayita uburima.

Mu kiganiro n’Isango Star, umuturage umwe yagize ati: “ uko nayibonye iri kujya ku mababi nuko igatobora ukagira ngo ni ihene zagiyemo zikayirya! Cyakora kuko twebwe nta bushobozi bwo kugura imiti tuba dufite, uragerageza ukanyanyagizamo ivu, ariko nabwo ntabwo buvamo.”

Undi ati: “ bayota indwara y’uburima kuko ni ituntu tumeze nk’utunyabwoya tuza tukajya mu migozi [ y’ibijumba] noneho ya migozi ukabona iri kubabuka. Urabona ibishyimbo byari bimeze neza ariko byatangiye kubabuka kubera kubera utwo dukoko.”

Bavuga ko ibijumba bifatwa n’utu tukoko nta kijumba gishobora kuzaho.

Umwe ati: “ zijya ku migozi, nta kijumba kiba kirazaho, mbese biba bimeze nk’uko umuntu yabiteye niko ukomeza kuba.”

Banavuga ko icyizere cy’umusaruro ukomoka ku bihingwa byibasiwe n’iyi ndwara cyo kiri kuyoyoka, ndetse banagaragaza ko bahangayikishijwe n’ahazaza h’ubuhinzi bwabo.

Umwe ati: “ abantu bahinze ibijumba muri iyi saison ntabwo bizashoboka!”

Undi ati: “ nonese wabigenza ute nta muti? Aho bigeze nta kijumba kizaho hasi!”

Nubwo ibitera iyi ndwara n’uko yakwirindwa bisa n’ibikiri amayobera , abaturage bavuga ko bari kubona ibisimba biza gutobora amababi y’imyaka bahinze bikanayigumamo. Basaba ko bafashwa n’inzego bireba kumenya ibyabyo neza ndetse nuko bayibarinda.

Umwe ati: “mwadukorera ubuvugizi bakadushakira imiti yo gutera kuko ubu ni ubukene bwatwatatse, nta kongera kubaho ukundi.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, nabwo bwemeza ko bwamenye iby’iki kibazo. Buvuga ko bukomeje gukurikina icyayiteye ndetse no gukora ibishoboka byose ngo ikumirwe itaragera henshi.

Nzabonimpa Emmanuel; umuyobozi w’aka karere, yagize ati: “ hashyizweho itsinda nuko tubona ko koko hariho iyo ndwara, cyane cyane mu bijumba, aho abagoronome bakurikiranye bagasanga ni indwara yagiye mu migozi, ndavuga ituruka ku migozi iterwa. Nicyo gikorwa turimo cyo gukangurira abaturage itarakomera mu gukwirakwira, mu buryo bwo kurandura izo mbuto ziba zarangiritse. Dufasha n’abaturage gutera imbuto nziza. Numva arizo ngamba dufite kandi turi gukurikirana ko itakomeza gukwirakwira ahandi.”

Uretse mu murenge wa Nyankenke, mu tugari tumwe na tumwe turi kugaragaramo iyi ndwara, n’abatuye mu mirenge ihana imbibe nawo irimo ; nka Byumba na Manyagiro,  abaturage bavuze ko nabo  batewe impungenge nuko nabo igenda ibagera amajanja.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star - Gicumbi.

 May 21, 2024 - 15:48