
Gicumbi: Abafite ubumuga batoye abadepite bazabahagararira mu nteko ishinga amategeko
Jul 17, 2024 - 09:13
Mu matora y’abadepite mu byiciro byihariye yabaye kuri uyu wa kabiri, abantu bafite ubumuga bo karere ka Gicumbi bishimiye ko bahisemo uwo bashaka uzabahagararira mu nteko ishinga amategeko, dore ko ngo hari ibibazo abafite ubumuga bagihura nabyo birimo ubuvuzi no kugorwa kubona insimburangingo n’inyunganirangingo.
kwamamaza
Bamwe mu bitabiriye amatora y’abadepite by’umwihariko abahagarariye abafite ubumuga mu karere ka Gicunbi Isango Star yasanze bamaze gutora bavuze ko bishimiye cyane kuba bihitiyemo abazabahagararira mu nteko ishinga amategeko.
Umwe ati "Guverinoma y'u Rwanda ikomeje kubigenza neza kubera ko abantu bagomba kuduhagararira nitwe tuba twarabitoreye".
Undi ati "uburyo twatoyemo twisanzuye nta muntu wabwiye undi ati gira gutya, nitwe twabyihitiyemo ku bushake bwacu".
Aba kandi bahagarariye abafite ubumuga mu mirenge itandukanye bavuze ko abafite ubumuga bagihura n’imbogamizi zirimo kubona ubuvuzi, kubona uko biga kuko hari ababura ubushobozi ndetse ngo no kubona insimburangingo n'inyunganirangingo.
Umwe ati "icyo tubatumye ni ukugirango bazagire uruhare runini cyane mu kwibuka ko abafite ubumuga duhura n'imbogamizi nyinshi cyane".
Undi ati "twebwe mu murenge wanjye ikibazo dukunda guhura nacyo ni ikintu kerekeranye n'ubuvuzi nokwiga, no kuba umuntu yabona insimburangingo n'inyunganirangingo ariko cyane cyane ku buvuzi no kumashuri".
Undi nawe ati "icyo batuvuganira nuko abantu bafite ubumuga hari abafite amashuri ariko ntibabasha kubona akazi, hari abana baba mungo badashobora kubona uburyo bajya ku ishuri biragoranye, icyo numva nuko badukorera ubuvugizi".
Uretse icyiciro cy’abafite ubumuga batoye kuri uyu wa 16 Nyakanga hanatowe abadepite bahagarariye abagore 30% n’abadepite bahagarariye urubyiruko.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Gicumbi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


