Abatangira Serivise kuri internet barasabwa kujya muri "RINEX" nk’umuti wo guca ikibazo cya internet igenda gahoro

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, iravuga ko ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo iri gukora ibishoboka byose ngo ibigo bitangira serivisi kuri murandasi (internet ) bijye mu kitwa RINEX (Rwanda Internet Exchange) nk’umuti wo guca burundu ikibazo cya internet igenda buhoro bikadindiza serivisi ziyitangirwaho.

kwamamaza

Ikibazo cya Internet igenda buhoro rimwe na rimwe ntinakore, cyari gikunze kugaragazwa n’abasaba serivisi banyuze ku Irembo, no mu mabanki. Ubu ngo si ho bikiri gusa kuko abayigiraho amasomo nk’abo muri IPRC Huye kugenda buhoro kwayo ngo bibabangamiye nkuko babivuga.

Umwe yagize ati "hari igihe igenda gake , muri iyi minsi ho biranakabije ukagura internet ariko ugasanga ntabwo iri gukora neza, ugasanga wari ufite umukoro cyangwa hari andi makuru washakaga kumenya ntuyabonere igihe kubera icyo kibazo, ibigo by'itumanaho byagira icyo bikora kugirango icyo kibazo gikemuke".  

Inzobere mu ikoranabuhanga akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo RICTA giteza imbere indango y’u Rwanda kuri internet Ingabire Grace, avuga ko kugira ngo umuntu uri mu Rwanda yisange internet ye igenda buhoro, biterwa no kuba abafite serivisi ashaka, baba bayifite mu bubiko buri hanze y’u Rwanda.

Mu kubikemura ngo bashyizeho ikitwa RINEX (Rwanda Internet Exchange) bikaba ari ibikorwaremezo bifasha ibigo n’abatangira serivisi kuri internet kuzihutisha mugihe bazaba bamaze kubikamo amakuru y’ibyo bakora.

Yagize ati "mu Rwanda RINEX ifasha abantu baba bafite kugira ububiko, kugirango ubwo bubiko bugume mu gihugu, iyo Irembo cyangwa ibindi bigo bije kuri RINEX bifasha abaturarwanda gushobora kubona izo serivise byihuse bikabafasha na none iyo umuyoboro wa internet uturuka hanze wavuyeho abanyarwanda bagakomeza bakabona amakuru bari mu Rwanda, ibyo bigo byose bifite serivise zikenerwa n'abanyarwanda, turifuza ko twabazana kuri RINEX".         

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo Yves Iradukunda avuga ko bigendanye n’intego igihugu kihaye y’uko muri 2024 serivisi zose zizaba zitangirwa kuri murandasi, ibigo bya Leta n’iby’abikorera bikwiye gushishikarira kwiyandikisha muri ubu buryo bwa RINEX.

Yagize ati "ibigo by'abikorera, ibigo bya Leta bigiye bitandukanye bigenda bitanga serivise ni ngombwa ko babishishikarira bakabyumva kuko nka Minisiteri twifuza ko serivise zihabwa umuturage zirushaho kwihuta zikagenda neza ariko kandi bikagabanya n'ikiguzi, kuko iyo amakuru abitse hano mu Rwanda ntabwo bisaba ko ukoresha internet iguhenda ahubwo bigabanya na cya kiguzi cya internet bigatuma serivise igenda neza".    

Kugeza ubu imibare igaragaza ko ibi bikorwaremezo by’ikoranabunga mu kwihutisha serivisi za internet mu Rwanda bimaze kwiyandikishwamo n’ibigo bigera kuri 18.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo nka RICTA, bakaba basaba buri wese na buri kigo gitangira serivisi kuri internet kubagana ngo bafatanyirize hamwe guca burundu ibibazo bya internet igenda buhoro bikadindinza iterambere.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo

 Apr 4, 2023 - 08:40