Ababyeyi bafite imbogamizi z’uko aho bari basanzwe basanga imodoka zitwara abanyeshuri hahinduwe

Kuri uyu wa Kane ni bwo abanyeshuri batangiye kujya ku mashuri muri rusange, bavuga ko mu biruhuko babonye umwanya wo gusubira mu masomo bitegura igihembwe cya kabiri cy’amashuri kuburyo bazatsinda neza.

kwamamaza

Abanyeshuri basubiye ku mashuri bavuga ko mu kiruhuko gito barangije babonye umwanya wo gusubira mu masomo banafasha ababyeyi kandi ngo biteguye gutsinda amasomo mu gihembwe gitaha.

Umwe yagize ati "amasomo nayasubiragamo neza bikagenda neza nkiga, no kwishuri baradufashaga bakatwoherereza ibyo twiga".

Undi yagize ati "ababyeyi banjye baramfashaga mu buryo bwose bushoboka".  

Ni mugihe ababyeyi bo bagaragaza imbogamizi z’uko aho bari basanzwe basanga imodoka zitwara abanyeshuri muri Stade ya Kigali i Nyamirambo hahinduwe bikabaviramo gusiragira.

Umwe yagize ati "twaje kumenya yuko abana batakigiye gutega kuri stade ko byahindutse, twabimenye bitinze, imbogamizi yabonetsemo nuko ubundi byajyaga bica kuri Radio ariko ntabwo bigeze bacisha itangazo kuri Radio ryaho abana bagomba gutegera imodoka". 

Ni ikibazo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kivuga ko kitamenyekanishije neza koko aho abanyeshuri bazafatira imodoka ariko ko ubutaha bizakosorwa kandi ko gikomeza gushyira imbaraga mu kubimenyekanisha .

Bwana Kavutse Vianney ni umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri n’ireme ry’uburezi muri NESA nibyo agarukaho.

Yagize ati "habayeho impinduka twari dusanzwe dukoresha stade ya Kigali i Nyamirambo, irimo iravugurwa ubu, byabaye ngombwa ko dukoresha stade ya ULK , turi bwongere imbaraga, aho kugirango abana babajyane kuri stade ya Kigali babazane kuri ULK, ababyeyi kandi batwoherereze n'abana kuko abana baracyari bakeya bubahirize ingengabihe". 

NESA ivuga ko kw'ikubitiro abatangiye kujya ku mashuri, n’abanyeshuri biga mu mashuri yo mu turere twa Rwamagana, Kayonza,Musanze, Rubavu, Huye na Nyaruguru.

Biteganyijwe ko abiga mu turere dusigaye bazakomeza kujya ku mashuri kugeza taliki ya 09 Mutarama 2023 ku munsi nyirizina wo gutangira amasomo y’igihembwe cya 2 cy’umwaka 2022/2023.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Jan 6, 2023 - 06:24