Huye: Hagaragajwe imbogamizi umuturage agifite mu ruhare rwe mu bimukorerwa

Mu Karere ka Huye abagize imiryango 10 itari iya Leta, baravuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage ngo barusheho kumenya uburenganzira bwabo banagire uruhare mu bibakorerwa uko bikwiye kuko ngo byagaragaye ko hakirimo icyuho kingana na 19.6% nkuko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwa RGB bwa 2023.

kwamamaza

Icyuho umwenegihugu agifite mu ruhare rw'ibimukorerwa ahanini ngo gishingiye ku mateka, n'umuco aho usanga hari abitinya gutanga ibitekerezo byabo abandi bagatinya kubaza ubayobora ibiri mu nshingano ze n'ibindi.

Umukozi muri Never Again Rwanda, Prudencienne Kamabonwa na Ntakirutimana Theophile wo mu muryango CLADHO, bavuga ko bamaze kubona icyo cyuho biyemeje kongera umusanzu wabo mu gukuraho icyo cyuho.

Mutaganda Fabien, uyobora sosiyete sivile mu Karere ka Huye akaba anashinzwe ubuvugizi muri AMI, avuga ko guhura kwabo bakagira ibyo biyemeza biri mu rwego rwo kongera ubushobozi imiryango ya sosiyete sivile ikora ku burenganzira bwa muntu n'uruhare rw'umuturage mu iterambere rirambye.

Iyi miryango yiyemeje ibi, mu gihe ubushakashatsi ku mibereho y'abaturage bwakozwe n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere (RGB) muri uyu mwaka wa 2023, bugaragaza ko abagera kuri 80.4% ari bo bagira uruhare mu bibakorerwa.

Inkuru ya RUKUNDO Emmanuel / Isango Star Huye

 Nov 13, 2023 - 22:34