Gatsibo:Bakusanyije amafaranga ngo bahabwe amashanyarazi none amaso yaheze mu kirere

Abatuye umudugudu wa Gitsimba ya Kabiri mu murenge wa Rugarama baravuga ko bakusanyije amafaranga kugira ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi ariko barategereje amaso yaheze mu kirere. Barasaba ko bawuhabwa kuko bawishyuye batarawuhabwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwavuze ko umuriro bazawubona vuba biturutse ku mushinga mugari wo gukwirakwiza amashanyarazi uzatangira muri Werurwe (03) uyu mwaka.

kwamamaza

Abaturage batuye mu mudugudu wa Gitsimba ya kabiri mu kagari ka Matare Umurenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo, bavuga bamaze igihe kinini basaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi ariko ntibawubona. Bavuga ko baje kwishakamo ibisubizo incuro ebyiri zirimo iya mbere bakusanyije ibihumbi 10 by’amanyarwanda kuri buri rugo kugira ngo bakunde babone amashanyarazi ariko barategereje amaso ahera mu kirere.

Umwe ati:P “ bagerageje no kutwaka amafaranga 1 000 aratangwa ariko kugeza ubu twibaza impamvu uwo muriro utaje. Batubwiraga ko ari ay’ifatabuguzi kugira ngo baze baduhe umuriro.”

Undi ati: “ ariko bakabitwemeza bati ‘umuriro ugiye kuza’. Turategereza turabura, yewe ntaho bitageze, ku karere byagezeyo! Hose byagezeyo. Tukibaza tuti ese kuki badusize hagati kandi bakaduca ku mpande? Noneho dufite akagali kacu twiyubakiye.”

“ twabanje dutanga ibihumbi 10 000Frw, hakiriho umuyobozi w’Umudugudu wacu, Nyirasafari Pawulini, ayo mafaranga yarayajyanye ku karere dushaka umuriro. Kugeza n’izi saha, uwo muriro nturaboneka. Ejo bundi akagali kamaze kuhagera turongera turikorakoranya, turongera dutanga andi, nonese ko batubwira ngo bayajyanye ku muriro, ibindi turabizi ko duteranya bakajyana!? Bakajyana raporo, ngo twebwe twateranyije!”

Aba baturage ba Gitsimba ya kabiri bavuga ko kuba badafite umuriro w’amashanyarazi bigira ingaruka ku iterambere ryabo ndetse n’imyigire y’abana babo. Basaba ko bawuhabwa kuko bari bagerageje no kwishakamo ibisubizo.

Umwe ati: “ turasaba ko natwe twabona umuriro tukagera ku iterambere nk’abandi, tukagura n’imishinga yacu.”

Undi ati: “ ikibazo tugira n’amabuye yarahenze, ntabwo wajya ubona amabuye buri munsi yo guhereza umwana ngo yige. Rwose tubonye umuriro natwe byadufasha, umwana wese agasubira mu masomo nkuko yayahawe.”

Gasana Richard Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, avuga ko ubusabe bw’abaturage ba Gitsimba ya kabiri muri Rugarama bwumvikana. Abizeza ko vuba bazawuhabwa kuko hari umushinga munini bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, uzatangira muri Werurwe (03) uyu mwaka.

Ati: “kukijyanye n’amashanyarazi rero, ba Rwiyemezamirimo bazatangira gukora mu kwezi kwa gatatu kandi ni imiyoboro y’amashanyarazi izubakwa mu tugali tugera kuri 47 kuri 69 dufite mu karere kacu. Kandi icyiza kiri kuri uwo muriro w’amashanyarazi ntabwo ari umuriro wa single phase, cyangwa wawundi wo gucana gusa, ahubwo ni umuriro w’amashanyarazi tuzaha abaturage kuva kui phase. Ubwo rero nabwira abaturage ngo bashonje bahishiwe.”

Kugeza ubu, mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, mu karere ka Gatsibo bageze ku gipimo cya 47%.Umushinga mugari bagiye gutangira muri Werurwe (03) uyu mwaka w’2024, biteganijwe ko uzazamura icyo gipimo bakagera kuri 80%,ukaba ari umushinga witezweho gutanga amashanyarazi ku ngo zisaga ibihumbi 30.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Jan 16, 2024 - 12:45