
Gatsibo: Barasaba ko abarwayi b'amikoro make boroherezwa kubona imiti bandikirwa
Mar 13, 2025 - 17:40
Abarwayi n'abarwaza mu bitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo bavuga ko hari ubwo baba bafite amafaranga make bakagorwa no kugura imiti baba bandikiwe na muganga. Basaba ko bakoroherezwa bakajya bahabwa imiti yose uko bayandikiwe maze bakishyura make make.Ubuyobozi bw'ibitaro bya Kiziguro buvuga ko ikibazo cy'ab'amikoro make batabasha kwishyura imiti baba bandikiwe, kizakemurwa na serivise sociale bagiye kongerera ingufu kugira ngo igikemure nk'uko ikemura ibindi bibazo by'amikoro abarwayi bahura nabyo.
kwamamaza
Abarwaza bo mu bitaro by'Akarere bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo, bavuga ko indangagaciro zigomba kubaranga iyo bari mu bitaro ari ukugira isuku, kubana neza na bagenzi babo ndetse n'abaganga babitaho.
Gusa abarwaza n'abarwayi bavuga ko hari igihe bandikirwa imiti, ariko kubera ubushobozi buke bafite bwo kuyishyura ikiguzi cy'imiti yose, bigatuma bahabwa mike ihwanye n'amafaranga baba bafite.
Basaba ko bakoroherezwa bakajya bishyura make make kugeza bayamazeyo ariko bakabona imiti yose baba bandikiwe.
Umurwayi umwe ati:" hari igihe tuza ariko ukaba nta mafaranga ahagije witwaje. Rero bagiye batwemerera tugatanga makeya, tukivuza tugakira tukajya kuyashaka tukayishyura."
Umurwaza umwe yagize ati:"ikintu cyo kwishyura imiti kuri make make byaba ari byiza kuko ari ububasha babasha gutanga bakabujyaho inama."

Padiri mukuru wa Paruwase Gatolika ya Kiziguro, Etienne Uwiringiyimana; unashinzwe ibitaro bya Kiziguro muri Diyoseze ya Byumba, avuga ko bitewe n'ikiguzi cya serivise cyazamutse muri ibi bihe, bitashoboka ko abarwayi bishyura make make ku miti baba bandikiwe.
Icyakora abizeza ko nta murwayi bazanga kuvura ngo ni uko yabuze ayo kwishyura.
Avuga ko serivise ya sociale isanzwe ifasha ab'abamikoro make izashyirwamo imbaraga, kugira ngo ijye ifasha benshi.
Ati:" biracyari imbogamizi ukurikije nuko ubukungu bumeze n'uko amaserivise aba agurwa...ariko gake gake sociale yaje kudufasha kugira ngo dufashe ab'amikoro make make gusabirwa, kwishyura n'iki. Ariko iyo serivise ya sociale tugomba kuyiha imbaraga nayo izajya itwereka nk'uwo byananiye tukaba twamufasha."
"rero ntawe uzabura kuvurwa ngo ni uko nta bushobozi."
Serivise sociale yo mu bitaro bya Kiziguro biherereye mu karere ka Gatsibo, ifasha abarwayi badafite amikoro kubona ubwisungane mu kwivuza, kuvuza abantu baba bazanwe mu bitaro ariko badafite ababitaho, kugurira imyambaro abarwayi ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n'ubuzima bw'abarwayi.
Muri ibyo bikorwa byose, umwaka ushize w'2024, hakoreshejwe ibihumbi bisaga 800 by'amafaranga y'u Rwanda. Ku munsi wahariwe abarwayi ubu muri Gashyantare buri mwaka, ibitaro bya Kiziguro byifatanya n'abarwayi bikanabagenera impano.
@Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


