Gatsibo: Barasaba Green houses zibafasha guhinga buri gihe imboga zo kugaburira abanyeshuri

Hari abayobozi b'ibigo by'amashuri mur'aka karere bavuga ko gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka bwo kuri ibyo bigo bahingamo imboga zo kugaburira abana itanga umusaruro. Ariko bagorwa n'uko batoroherwa no kuzihinga buri gihe bitewe n'imihindagurikire y'ikirere. Basaba ko bafashwa kubona green houses kugira ngo bajye bahinga imboga buri gihe.

kwamamaza

Mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka buri mu bigo by'amashuri, bimwe mu bigo byo mu karere ka Gatsibo byatangiye guhinga imboga zo kugaburira abana ku ishuri, bivuga ko nta mafaranga bigitakaza bizigura, nk'uko byari bisanzwe.

Abo ku kigo kimwe cyabyaje umusaruro ubutaka bwaho, yagize ati:" Intoryi zo hari ubwo twazibonaga cyangwa ntituzibone. Inyanya zari zihenze. Amafaranga dukura muri uyu murima ni menshi,turayabika . Dushobora kubika nibura nka bitatu bya kane (3/4) by'ayo twabaga dufite. Ntabwo tukijya ku isoko."

Gusa abahinzi bazo n'ubuyobozi bw'ibyo bigo, bavuga ko bagorwa no kuzihinga mu gihe cy'izuba iyo nta mvura igwa. Ibyo bituma hari igihe zigabanuka, bityo bagasaba ko bafashwa kubona green houses zo gukoreramo ubwo buhinzi kugira ngo bajye bazihinga buri gihe.

Umwe yagize ati:"Dushobora guhinga n'izi ntoryi, inyanya muri green houses, ibyo bituma amazi akomeza kuza mo ntihaze ibintu by'umwuma cyane."

Undi ati:" Amazi dukoresha twuhira tubona avuye kure. Tubonye green house byadufasha kugira ngo umusaruro w'imboga ukomeze kwiyongera. Twajya duhora duhinduranya, ndiduhinge imbuto imwe." 

Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marceline, avuga ko guhinga imboga ku mashuri byagabanyije amafaranga yatangwaga zigurwa.

Anavuga ko hari gahunda yo gushishikariza andi mashuri guhinga imboga ndetse ko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa, bazafasha ibigo by'amashuri kuzihinga kinyamwuga.

Ati:" Ayo mafaranga bakoreshaga bahaha imboga, akoreshwa mu bindi biteza imbere ikigo. Tureba imikorere y'ibigo by'amashuri, n'ikintu kigendanye no kugaburira abana ku ishuri ndetse n'ubwiza bw'ibyo bagabura tubigaruka ho. Rero tugenda tugaragaza ibigo bikora neza kugira ngo bagenzi babo babigire ho. Ni gahunda tuzakomeza gufatanya n'umufatanyabikorwa."

Kubakeneye gufashwa kubona Green Houses, David Ndagijimana; umuyobozi mukuru w'ikigo AIRIF Group,  avuga ko mu byo bazafasha ibigo by'amashuri kujya bihinga imboga harimo gukora ubuhinzi ku butaka buto ndetse no kubifasha kubona green houses binyuze mu bandi bafatanyabikorwa.

Ati:"Kimwe mubyo twizeye dufite: icya mbere ni ubumenyi kuko guhinga ntabwo ari ubu hueyo bwa horizontal gusa bubaho, hari n'uburyo vertical farming n'ubwa haizoponic. Turateganya igenabikorwa yibuze umwaka utaha, igihembwe kizajya gutangira hari ibigo twabitangijeho."

Kugeza ubu, ibigo by'amashuri 18 byo mu karere ka Gatsibo nibyo byigishijwe guhinga imboga zo gutekera abana mu buryo bugezweho. Nko mu rwunge rw'amashuri rwa Bihinga (GS Bihinga), imboga batekeraga abanyeshuri mu gihe cy'ukwezi bazitangagaho ibihumbi 240Frw. Ariko kuko basigaye bazihingira, ayo bakoreshaga bayashyize mu bindi bikorwa.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Gatsibo.

 Jul 1, 2025 - 07:58