
Gatsibo: Abanyamuryango ba koperative COPRORIZ-Ntende ntibumva impamvu bakwa undi mugabane
Jan 6, 2025 - 10:03
Hari abanyamuryango ba koperative COPRORIZ-Ntende mu karere ka Gatsibo bavuga ko barimo gusabwa ibihumbi 300Frw byo kongera umugabane shingiro bafite muri koperative, ibintu bavuga ko ayo mafaranga barimo gusabwa akwiye kuva mu nyungu zigenda ziboneka mu bikorwa bibyara inyungu bafite.
kwamamaza
Bamwe mu banyamuryango ba koperative COPRORIZ-Ntende yo mu karere ka Gatsibo batifuje ko imyirondoro yabo tuyigaragaza, bavuga ko ababahagarariye bababwiye ko buri munyamuryango asabwa gutanga umugabane shingiro w’inyongera ungana n’ibihumbi 300Frw.
Aba bavuga ko babwiwe ko ayo amafaranga bazajya bayishyura ku musaruro w’umuceri, aho umunyamuryango azajya akatwa umufuka igihe yejeje bikazakorwa mu myaka itatu, ibintu bavuga ko batabanje kugishwa inama ngo babitangeho ibitekerezo.
Kuri aba bahinzi, ngo kuba bafite ibikorwa byinshi bibyara inyungu birimo na Hoteli, ayo mafaranga yagakwiye kuba ariho ava aho kugira ngo bajye babakata umufuka w’umuceri buri sezo kandi bamwe uwo beza nawo uba udahagije.
Munyabaranga Emmanuel, umuyobozi wa koperative COPRORIZ-Ntende mu karere ka Gatsibo, avuga ko ibyo abanyamuryango bavuga byo kongera umugabane aribyo ariko ngo byatewe no gushaka kuzamura ubushobozi bwa koperative kugira ngo ibashe guhaza serivise nyinshi abanyamuryango bacyenera ariko ngo bizanatuma n’abagura imigabane bazajya baha umunyamuryango menshi yunguke. Gusa ngo kubaganiriza birakomeje kugira ngo babyumve neza.
Koperative y’abahinzi b’umuceri ya COPRORIZ-Ntende, igizwe n’abanyamuryango basaga 3000. Kugeza ubu umugabane shingiro w’umunyamuryango ugeze ku bihumbi 750Frw ariko ngo kugira ngo umunyamuryango yuzuze umugabane wa miliyoni imwe n’igice, arasabwa gutanga ibihumbi 300Frw mu gihe cy’imyaka itatu, igizwe n’ibihembwe by’ihinga bitandatu andi asigaye agera ku bihumbi 450Frw azayatangirwa na koperative.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Gatsibo
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


