Gasabo: Bafashwe bateka Kanyanga bagurisha mu baturage

Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Ndera, Rusororo, na Gikomero, yafashe abantu bateka bakanakwirakwiza ikiyobyabwenge cya kanyanga mu baturage, aho bafatanywe litiro zirenga 30, hanafatwa bamwe mubazitekaga bagera kuri batanu (5).

kwamamaza

Aba bafashwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage ku bufatanye n’abaturage batanga amakuru ababikora bagafatwa.

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Mu Murenge wa Rusororo mu Kagali ka Gasagara hafatiwe Litiro 20 n’ibikoresho bifashisha mu Kuyiteka, uwayitekaga ahita yiruka inzego z’umutekano ziri kumushakisha. Mu Murenge wa Ndera mu Kagali ka Bwiza hafatiwe Litiro 5 za Kanyanga, ndetse n’abagabo babiri bari bayitwaye kuri moto bayishyiriye abakiriya, mu gihe Mu Murenge wa Gikomero mu Kagali ka Murambi na Munini, hafatiwe Litiro 10, ndetse hanafatwa abantu 3 bacuruza kanyanga barafungwa.

Kanyanga mu Rwanda ifatwa nk’ikiyobyabwenge bityo abayiteka, abayinywa n' abayikwirakwiza mu baturage baba bakoze icyaha kandi gihanishwa igifungo kinini, abaturage barasbwa kwirinda ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zabahugurukiye ngo bafatwe.

 Polisi y'u Rwanda irashimira abaturage uruhare bagira mu gutanga amakuru ngo abacuruza ibiyobyabwenge bafatwe kandi bahanwe, by’umwihariko abatuye mu Mirenge yo mu nkengero z’umujyi wa Kigali hari kugaragara abacuruza ibiyobyabwenge. Polisi kandi irakangurira abanyarwanda bose kugira uruhare mu kurwanya ibiyobwenge batangira amakuru ku gihe.

Polisi y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali yatangaje ko abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zikorera muri iyo mirenge.

Amafoto:

 Jul 29, 2025 - 13:06