
Gakenke - Nemba: Barashinja irondo ry'umwuga kugira uruhare mu kubiba, ubuyobozi burabihakana
Mar 17, 2025 - 09:05
Mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru, abaturage barashinja irondo ry’umwuga kugira uruhare mu kwiba ibirimo inka n’ingurube byabo ngo kandi babahemba.
kwamamaza
Aba baturage bashinja irondo ry’umwuga kugira uruhare mu kwiba ibirimo imyaka n’amatungo, ni abo mu tugari twa Mucaca na Gisozi mu murenge wa Nemba w'akarere ka Gakenke.
Bavuga ko mubihe bitandukanye ubu bujura buba kandi bugakoranwa amayeri yo kurwego rwo hejuru.
Aba baturage barasaba ko abarara irondo bakongera gusuzumwa ubunyangamugayo bwabo ngo kuko atari shyashya.

Faustin Ntezirizaza umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Nemba, avuga ko nta munyerondo urafatirwa muri ubu bujura icyakora akanavuga ko hashobora kuba hari abitiranya abanyerondo n'abandi, akavuga ko bagiye kubashakira impuzankano ibatanukanya n'abandi.
Ati "icyo kibazo mu nteko y'abaturage hari abagerageje gushaka kukivugaho, ubu turi kubakoreshereza impuzankano kugirango niba hari umujura batamwitiranya n'umunyerondo, nta munyerondo wacu wiba".
Kuba abatuye muri utu tugari two mu murenge wa Nemba bataka ubujura bw’amatungo n’imyaka kandi bakanashyira mu majwi abashizwe kubarindira umutekano hari n'abavuga ko batabyiba mu buryo bw'ako kanya bagakorana n'abajura cyane ko hari n'ababihuza n’umubare muke w'abanyerondo cyane ko iyo babajijwe iyo bamaze kwibwa bavuga ko bari bagiye ahandi.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Gakenke.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


