Nyabihu - Arusha : Abaturage bagiye batanga amafaranga ngo bahabwe umuriro ntiwabagezeho

Abaturage bo mu murenge wa Bigogwe mu kagari ka Arusha baravuga ko batswe amafaranga ibihumbi 60,000 by'amafaranga y'u Rwanda kugirango bahabwe umuriro w’amashanyarazi ariko ngo barayategereza baraheba.

kwamamaza

Aba baturage bo mukarere ka Nyabihu umurenge wa Bigogwe mu kagari ka Arusha, baravuga ko hari abari bishyize hamwe batanga amafaranga agera ku bihumbi 60,000 by'amafaranga y'u Rwanda, yo kubafasha kwegerezwa umuriro w'amashanyarazi, ariko ngo umuriro ugeze hafi yabo ntibawuhabwe.

Aba baturage bavuga ko bari bishimiye iterambere ryari riri kwegerezwa mu gace kabo ka Arusha, ariko kandi bakavuga ko kuba utarabagezeho hari aho ryadindiye, bagasaba ko nabo bawuhabwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mm. Mukandayisenga Antoinette, avuga ko iki kibazo kitirengagijwe ahubwo kiri gukurikiranwa kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG, ngo kikaba cyari cyaratewe n'ibura ry'ibikoresho.

Yagize ati "kubera yuko muri REG haje kubamo ikibazo cyo gutinda kubona ibikoresho ariko ubungubu ikibazo kirimo cyane n'icy'insinga zitari zaboneka, nkaba nizeza kimwe n'ahandi dufite gahunda yo kugeza amashanyarazi ko insinga niziboneka icyo kibazo kizakemuka haba ari abongabo batanze ayo mafaranga n'abandi baba bayakeneye cyangwa se nabo dufite mu mihigo, ntabwo twirengagije icyo kibazo ahubwo ikibazo n'icy'ibikoresho". 

Aha mu kagari ka Arusha, ko mu murenge wa Bigogwe, nyuma yuko hari ibice umuriro w’amashanyarazi ugezemo, abaturage wagezeho bavuga ko ibikorwa by'iterambere birimbanyije, naho mu gace utarageramo abo baturage bawurebera hakurya bakagaragaza ko nabo bawuhawe nkuko bari babisezeranyijwe byahindura imibereho y'urubyiruko rutari bake batuye muri aka gace binyuze mu kwihangira imirimo.    

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star mu karere ka Nyabihu

 Mar 24, 2023 - 06:36