Gakenke: Baracyakoresha ibyiciro by’ubudehe mu gutanga serivise

Hari abaturage bo mu murenge wa Kamubuga bavuga ko kuba ibyiciro by’ubudehe bigikoreshwa iwabo hari zimwe muri services bibavutsa. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bwihaye umukoro wo gukurikirana no kwibutsa abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko batagomba gutanga serivise bagendeye kur’ibyo byiciro.

kwamamaza

Hirya no hino mu murenge wa Kamubuga wo  mu karere ka Gakenke, uhasanga abturage bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bikoreshwa bigashingirwaho mu kubaha serivise runaka, bigatuma hari izo  bavutswa.

Umwe yagize ati: “hari imirasire bazanye y’abantu badafite imiriro barangije baravuga ngo umuntu uri mu cyiciro cya mbere aratanga ibihumbi 5, uri mu cya kabiri nawe bagira ayo bagena, n’uri mucya gatatu.”

Undi ati: “tujya kwivuza bakakubaza ngo uri mu kihe cyiciro nuko ukavuga icyiciro urimo.”

“ twebwe baratubwiye ngo ibyiciro byarahindutse! Ubuse ugeze ku muyobozi akakubwira ngo uri mucya kangahe biba bishatse kuvuga iki? Ujya gushaka serivise wagerayo bati uri mucya kangahe?! Ukavuga uti ko byahinduwe mutubaza icyiciro gute?”

Aba baturage barasaba ko ibyiciro by’ubudehe  byakurwaho nkuko ahandi byagenze.

Umwe ati: “ mbese n’inaha ubuvugizi buhagere , ibyiciro by’ubudehe behave burundu , tumenye ngo twese turi abanyarwanda b’igihe kimwe.”

Niyonsenga Aime Francais; wahoze ari umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gakenke, yari yavuze ko ubuyobozi bwihaye umukoro wo gukurikirana no gusobanurira abayobozi bakibikora ko batagomba gutanga serivise bashingiye ku byiciro by’ubudehe kuko byakuweho.

Yari yagize ati: “aho ngaho tukaba tugomba gukurikirana no kwibutsa abayobozi b’inzego zibanze bose n’abaturage muri rusange ko ntawe ugomba guhabwa serivise ashingiye ku cyiciro, ahubwo agomba guhabwa serivise bitewe nuko agaragara koko, niba ari inkunga ayikwiriye ariko atari ukuvuga ngo ni mu cyiciro cya mbere, cya kabiri…ibyo ngibyo byavuyeho.”

“habaye hari aho byagaragaye turakirikirana kugira ngo dusabe abantu  kugira ngo babyumve neza kandi tubyumve kimwe kuko gutanga serivise ushingiye ku cyiciro bitagikorwa.”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC, yasabye inzego zitandukanye kutongera gutanga serivisi n’ubufasha ubwo ari bwo bwose hagendewe ku byiciro by’ubudehe bivuguruye kuko ibyo bitari mu mpamvu yatumye bishyirwaho.

Inama y’abaminisitiri yateranye mu Gushyingo k’umwaka ushize yemeje ko ibi byiciro bizajya byifashishwa gusa mu igenamigambi n’ubushakashatsi, ahandi byashingirwagaho bikaba bihagaritswe.

Kuba hari bamwe mu bayobozi bo munze zibanze batarasonukirwa neza iyi ngingo bakaba bagikoresha ibi byiciro bihabanye n’umwanzuro wafatiwe muri iy nama.

ibi kandi bigaragaza ko inzego bireba zongera ubukangurambaga kugira ngo byumvikane hose ko ibyiciro by’ubudehe bitagishingirwaho mu mutangire ya Service.

    @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Gakenke.

 Dec 13, 2023 - 07:19