Ibikorwa by'ubwubatsi bukoresha ibiti biteze bibangamiye amashyamba

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda (Rwanda Forestry Authority) buravuga ko abaturage bagomba kumenya ko gusarura ibiti biteze bizana ingaruka k'umashyamba, bikaba byatera isuri ndetse ko nibyakozwe muri ibi biti nta buziranenge biba bifite, ibi ni nyuma yuko mu turere 10 tw’u Rwanda hagaragaye ibikorwa by’ubwubatsi bikoresha ibiti biteze aho gukoresha imbaho n’ibyuma.

kwamamaza

Mu gihe igihugu cyishimira ko kimaze kugera ku ntambwe yo kugira 30.4% by'ubuso bwacyo butwikiriwe n'amashyamba, abashinzwe ibidukikije baraburira ko imishinga y'ubwubatsi ibangamiye amashyamba, kuko gutema ibiti bidakuze bikururira ubutaka gutwarwa n’isuri bikanabangamira umusaruro w’ibindi biti.

Spridio Nshimiyimana, umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda (Rwanda Forestry Authority) nibyo agarukaho.

Yagize ati akenshi amashyamba aba asaruwe ateze iyo abantu batabigenzuye neza ngo bihagarikwe bishobora gukurura  isuri kuko akenshi usanga babitema mu buryo butaribwo,buriya amashyamba nkukonguko aba adasaruriwe igihe bituma ya mashyamba bya biti byatemwe bidakura neza bidashibuka neza, twagira rero inama abaturage  yo kwihangana ibiti bigakura neza bigatanga umusaruro kuribo ndetse bikanatanga umusaruro no kubandi bose.

Nk’uko ikigo gishinzwe imicungire y’ibidukikije mu Rwanda (REMA) kibitangaza ngo iperereza ryakozwe mu cyumweru gishize kuva ku ya 22 Kanama kugeza ku ya 28 Kanama hagaragaye imishinga 21 y’ubwubatsi ikoresheje ibiti bidakuze byasaruwe mu buryo butemewe mu turere dutandukanye tw'igihugu.  

Twagirayezu Thaddée ni Umuyobozi wa Koperative igamije guteza imbere ibikorwa bijyanye n’ububaji n’ubukorikori mu Rwanda (ADARWA) aravuga ko kubakisha ibiti biteze bituma ku isoko habura imbaho zagenewe gukoreshwa mu bwubatsi ndetse nibyubatswe mu biti biteze nta buziranenge mubyukuri biba bifite.

Yagize ati igiti gitemwe kikiri gitoya uba ucyangirijeho 80%, uba wangije ubuzirange bwabyo,uragitema icyo ugiye kugikoramo ntago kiba gikomeye, uko batema ibiti bitoya niko igiti kibura ku isoko kandi iyo kibuze ku isoko nibyo cyakagombye kuba gikora  birabura., navuga rero nkababishinzwe kugerageza kurwanya icyo kintu bakagerageza uburyo igiti kigakura kugirango kibyare umusaruro kigomba.

Kugeza ubu mu Rwanda ubutaka bungana na hegitari 724,695 butwikiriwe n’amashyamba, umwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 hateganijwe guterwa ingemwe z’ibiti miliyoni 30 kugira hakomeze kubungabunga amashyamba hanarengerwa ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Sep 2, 2022 - 08:36