Ese koko urukundo rwarashize bikaba ar'iyo ntandaro y'isenyuka z'ingo?

Nk'uko bisanzwe muri kamere ya muntu usanga aba afite ingeso zitandukanye zaba nziza cyangwa mbi bikaba byagorana cyane kugira ngo ahite azimenya;iyo bigeze mu rukundo ho biba ibindi bindi yirinda kugaragaza ingeso mbi kuko aba atinya ko byahita bisenya urwo rukundo rwabo.

kwamamaza

Dore zimwe mu mpamvu zitera iki kibazo:

1.Kutamenyana bihagije:Amarangamutima ashobora gutuma umuntu ahubuka agafata icyemezo ahubutse cyo gushinga urugo atabanje kumenya bihagije uwo bagiye kurushingana,akaba yarashimye uburanga bwe cyangwa amafaranga,ntiyite ku zindi ndangagaciro ziramba kandi arizo zifite uruhare runini mu kubaka urukundo rurambye nko kwihangana,guca bugufi,ubwenge,umuco,uburere bwiza ndetse n'ibindi.

Iyo umuntu agiye kubana n'undi umwe atazi mugenzi we ku bwo guhishanya ingeso zimwe na zimwe,iyo bageze mu rugo,umwe ahita atangira kuvumbura imico mibi ya mugenzi we atigeze amenya bikabyara amakimbirane,urugo rwabo rugahoramo umwiryane bikagera aho rusenyuka.

Mu bihugu by'iburayi ho usanga mbere yo gukora ubukwe, umuhungu n'umukobwa babanza kubana mbere yo gufata umwanzuro wo gukora ubukwe bakabanza kumenyana bihagije,umwe akabasha kumenya imico ya mugenzi we bigatuma atabasha gufata icyemezo ahubutse.

Urugero:

-Har'igihe umugabo aba yaraguhishe ko ankwa inzoga n'itabi,cyangwa yaraguhishe ko afite umwana mu gasozi,hari n'igihe yaba yaranaguhishe ko yigeze gufungwa.

Har'igihe umugore nawe aba yaraguhishe ko yigeze gukuramo inda,cyangwa ko ko yigeze gufatwa ku ngufu,har'igihe yaba yaraguhishe ko nawe ankwa inzoga na none akaba yarakubeshye ko ar'isugi cyangwa akaba yanahisha ko nta nyababyeyi afite.

Iyo rero umaze kumenya ko hari bimwe umufasha wawe yaguhishe,bituma imibanire mutangira kugirana imibanire itari myiza,ukamutakariza icyizere.

2.Gukurikira ubutunzi:abantu bamwe na bamwe bakurikira ubutunzi kuri bagenzi babo bigatuma biyemeza gushinga urugo bakurikiye ibyo umuhungu cyangwa umukobwa atunze cyangwa bagakurikira amikoro y'umuryango w'umwe muri bo.

Ibyo bigaragara cyane ku bakobwa ni bo bakunda kureba ku butunzi bw'umusore ntibite kureba ku ngeso uwo musore afite ahubwo bagakurikira amafaranga y'umusore.

S'abakobwa gusa kuko hari n'abasore bafite izo ngeso bashaka umukobwa babanje kureba akazi akora cyangwa umuryango aturukamo atitaye ku ngeso mbi cyangwa inziza y'arasanzwe afite.

Urugo nk'uru rero ntiruramba kuko usanga uwakurikiye amikoro ahora bur'igihe afite irari ridashira,bigatuma urugo rwabo nta mahoro arurangwamo kuko umwe muri bo aba yarimakaje amafaranga. 

3.Gusambana n'abantu batandukanye:Kuryamana n'abantu batandukanye byaba imbarutso yo gusenya urugo rwawe,kuko iyo waryamanye n'abantu batandukanye biragorana kuba wazanyurwa n'uwo mwashakanye.

Gusa ntibivuze ko n'uwijanditse cyane mu busambanyi atavamo umufasha mwiza,ahubwo igikenewe n'ukujya gushaka wabanje gufata umwanya uhagije ukiga ku wo mugiye kurushinga mwamara kubana mukajya muganira ku byo mwumva bikwiye guhinduka kugira ngo musigasire umubano wanyu n'urugo ruhagaze neza.

@Diane Batsinda

 Apr 21, 2026 - 10:40