Abanyarwanda barashimira Ukwibohora kurusha Ubwigenge

Mu gihe Abanyarwanda bari kwizihiza ku nshuro ya 29 Ukwibohora kw’u Rwanda baravuga ko uko kwibohora kwabakuye ku ngoyi y’imiyoborere mibi yakomeje kuranga igihugu nyuma yo guhabwa ubwigenge mu 1962.

kwamamaza

Ni iminsi 2 leta y’u Rwanda yizihiriza rimwe ku munsi wo kwibohora, aho impuguke mu bya politiki zivuga ko bifite ishingiro bigendanye n’amateka y’iyi minsi yombi, ariko kandi ngo n’ubwo igihugu cyabohowe ubu abanyarwanda bakaba bigenga, kandi bishyira bakizana haracyari urugendo mu gusigasira ibyagezweho.

Kuva tariki ya 1 Nyakanga mu 1962, kugeza tariki ya 4 Nyakanga mu 1994, imyaka yari ibaye 32 u Rwanda ruvuye mu maboko y’abakoloni b’Ababiligi, nyamara iyo myaka yose yakomeje kurangwa n’imvururu zitakemurwaga n’ubuyobozi bwariho zirimo ivangura, irondaturere, ikimenyane, ubwicanyi ndetse no kumenesha bamwe mu banyagihugu bikabakururira guhinduka impunzi.

Igikomeye kurushaho muri uwo mwaka wa 32 nyuma y’itegurwa ry’igihe kirekire, Abatutsi barenga miliyoni barishwe muri Jenoside yabakorewe mu gihe kitarenze iminsi 100, nyamara ubwo abanyarwanda bari barameneshejwe bari baratangiye urugamba rwo kubohora igihugu cyabo bafite inyota yo gutaha iwabo no kubona igihugu gitekanye kandi kibereye abanyarwanda bose, ndetse ibi babigezeho tariki ya 4 Nyakanga 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ababaye muri ibyo bihe byose, baravuga ko nta bwigenge babonye mubwo bahawe muri 62, ngo ahubwo ukwibohora kwabazaniye impinduka zatumye magingo aya u Rwanda ari igihugu cyigenga.

Umwe yagize ati "Kwibohora ni ibintu byambere twagize, mbere byari bimeze nabi, kubwa Kayibanda abantu bicaga abandi kugeza ubwo Habyarimana agiriyeho nawe akaza ntacyo yahinduye kugeza 1994 bica abantu, izo Leta za mbare zose ntacyo zamaze, nta bwigenge, ubu turishyira tukizana ntaho bihuriye". 

Undi yagize ati "byari bikomeye cyane aho umuntu atabashaga kubona akazi, kabonaga umuntu bitewe n'icyenewabo cyakoraga cyane ariko ubu akazi uzi gukora kose uragakora".    

Kuri Ismael Buchanan, Umwarimu muri Kaminuza akaba n’Impuguke mu bya Politiki, avuga ko icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo guhuza iyi minsi uko ari ibiri gifite ishingiro, ndetse ngo haracyari inzira yo kugenda.

Yagize ati "kubihuza bibyara icyo kumva ko tugomba gusubira mu mateka tuvuga tuti uru Rwanda ko rwavuyeyo rugeze he, tukabihuza mu bwigenge no Kwibohora burundu tudasubira ngo umukoloni yongere adukoloneze, tutanasubira ngo nk'Abanyarwanda twongere dusubiranemo".

"Kubihuza abantu bakabishyira hamwe bakabyizihiza mu rwego rwo kugirango tujye imbere ni ikintu numva ko gifite ubusobanuro kandi bifite aho bihurira ariko inzira u Rwanda rwihaye irashimishije ariko hari byinshi bikomeza gukorwa kugirango byitabweho".

Yakomeje agira ati "Hari akazi kenshi gakomeye kandi ibisabwa ni byinshi harimo kuzamura abantu ngo bagire ubushobozi, guhugura abantu gusoma no kwandika, haracyari byinshi bikwiriye gukorwa mu buhinzi, mu butabera, mu ikoranabuhanga na siyansi....."

Ni ku nshuro ya 61 u Rwanda rwizihiza Ubwigenge rwahawe n’abakoloni b’Ababiligi mu 1962, nyamara buri mwaka tariki ya 1 Nyakanga uyu munsi ntiwizihizwa, cyakora hatangwa ikiruhuko rusange, hanyuma ibirori bikizihizwa tariki ya 4 Nyakanga umunsi wahariwe kwizihiza Ukwibohora k’u Rwanda, ibirori bigiye kwizihizwa ku nshuro ya 29.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jul 4, 2023 - 08:12