
" Duturiye I Kivu ariko amafi ntatugeraho" abatuye ibice by'ibyaro basaba isoko ryayo
Feb 10, 2025 - 15:58
Mu gihe leta y'u Rwanda ifite intego yo kuzamura ingano y 'amafi aribwa n'abaturage, abatuye mu bice by'ibyaro barasaba inzego bireba kubafasha bakegerezwa ahacururizwa amafi. Bavuga ko bibasaba gukora ingendo n'ingendo bajya kuyashaka mu Mijyi minini. Minisiteri yUbuhinzi n'ubworozi (MINAGRI) ivuga ko hari ibyatangiye gukorwa birimo gukorana n'abikorera mu gushora mu bworozi n'ubucuruzi bw'amafi.
kwamamaza
Ubwo umunyamakuru w'Isango Star yageraga mu murenge wa Tabagwe wo mu karere ka Nyagatare, yageze ahakorerwa uburobyi, aborozi b'amafi baroba ndetse hari n'abacuruzi baje kuyarangura kugira ngo bajye kuyacururiza mu Mijyi minini y'uturere no mu murwa mukuru wa Kigali.
Abo barobyi bavuga ari imbogamizi ku baturage kuko mu dusantire tw'ubucuruzi ntahacururizwa amafi, nkuko bimeze ku bundi bwoko bw'inyama, kuko zo ziba zabazwe buri munsi.
Umurobyi umwe yagize ati:" hano mu gasantere, nta mucuruzi wabona ucuruza amafi bihoraho, ntabwo abaho! Kubona amafi bigora abaturage kuko ntabwo byoroshye. Naho twe, kuroba kwacu si buri gihe kuko turoba buri mu mezi atatu. N'uranguye ajya gukorera hirya, atari hano hafi kuburyo uyikeneye ntiyapfa kuyibona. Ushaka ifi, ajya Nyagatare nibura niho hafi."
Yongeraho ati:" kujyayo kuri moto ni ibihumbi 2 no kugaruka ni bibiri! Niba ukeneye amafi ibiro nka bibiri by'ibihumbi umunani, wakoresheje itike y'ibihumbi 4, urumva aho harimo igihombo."
Undi ati:" kubona amafi ntibyorohera abaturage kuko ntaho hari isoko ryaguye. Bakora ingendo, kuyakura kure nabyo biravunana ndetse akanangirika."
Abarobyi basaba Leta gushyiraho uburyo bwafasha abatuye ibice by'ibyaro kubona aho bagura amafi biboroheye.
Umwe ati:" Leta yashaka uburyo nuko ushaka akayacuruza. Niba umuntu yayaranguye akagera hano mu isantere hasi kuburyo ushaka ifi ayibona bitamugoye."
Iki kibazo bagihuriyeho nabo mu tundi turere tw’igihugu, aho abasaga 95% bari mu bice by'ibyaro.
Umwe yagize ati:" niyo arobwe ajya kure iyo za Rusizi , ubwo ugasanga rimwe na rimwe twebwe ntayo tubonye."
Undi ati:" duturiye I Kivu ariko amafi ntatugeraho bitewe n'ubushobozi buke. Nonese niba baza bakaziroba bakajyana, nkatwe rubanda rugufi ntabwo tuzibonaho."
Mu kubikemura, Jean Claude NDORIMANA; umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, avuga ko hari ibyatangiye gukorwa mu kongera ahororerwa amafi, agashishikariza abikorera gushora mu bworozi n' ubucuruzi bwayo.
Yagize ati: " igihugu kiri gutera imbere, amasoko yayo yarakwiye kugera ahantu hacururizwa inyama n'ahacururizwa amafi habugenewe ku buryo n'umuturage urakenera kuyigura ari buyibone. Kuko niba uguze ifi iri fureshi, ubundi ntabwo ari byiza kuyigendana urugendo rurenze amasaha abiri, kuko icyo gihe proteine noble wazigeza mu rugo yabaye uburozi."
"Dukeneye abashoramari kugira ngo tuzamure umusaruro. Isoko rirahari, ibiro bitatu hafi n'igice umunyarwanda arya ku mwaka, nibura dufate abandi bari munsi y'ubutayi bwa Sahara bafite 10."
Ku rundi ruhande, inzobere mu bworozi bw'amafi zigira inama abaturage yo gufata ifunguro ririho ifi, kuko igira intungamubiri zirimo Omega 3 na 6, zifasha mu mikurire y'ubwonko bwa muntu ndetse zikanarinda indwara zirimo umwingo.
Icyakora Leta yu Rwanda isanzwe ifite intego y'uko mu 2035, umusaruro w'amafi uzaba wavuye kuri toni 48,133 uriho ubu, ukagera kuri toni 80,620, bikazafasha mu kongera ibiro 3 umuturage afungura ku mwaka nuko nibura bikagera ku biro umunani.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star- Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


