Dore amwe mu makuru yaranze uyu mwaka mu rwego rw'Ubukungu

Reka aya makuru tuyahere muri Mutarama (01), ubwo Perezida Paul KAGAME yakiraga indahiro ya Dr. Kalinda Francois Xavier wari watorewe kuba Perezida wa Sena, Paul Kagame yasabye ko Abanyarwanda bakoroherezwa ku misoro ibaremereye, kuko ari ikibazo yari amaze igihe yumva kandi kidakemuka.  

kwamamaza

Yasabye ababishinzwe ko babyigaho neza hagashyirwaho uburyo bwo gushaka igisubizo kirambye kandi ntacyo igihugu gihombye.

Yagize ati: “ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi. Kandi hari ababishinzwe, hari ababizi bashobora kubyiga bakaduha uburyo twashaka igisubizo kuri ibyo ngibyo tudafite n’icyo dutakaje. Ntabwo naje hano ngo mvuge ko dukwiriye gutakaza imisoro[ ntabwo aribyo mvuga] ahubwo yiyongere. Ariko ishobora kwiyongera mu buryo kandi yorohejwe. Ibyo ndabirekera abakwiye kubyiga nabyo babishyireho umwete nabyo bigaragaze aho tujya , tubifateho ibyemezo. Ndabivugira hano imbere y’inteko ngira ngo abo mu nteko nabo babigiramo uruhare babe babitekerezaho, ubwo byakwihuta bikava mu nzira.”

Muri uwo muhango, Perezida Paul Kagame yanakomoje ku mitangire ya serivisi asaba ko ababishinzwe bakongeramo imbaraga kuko ari ishingiro ry’ubukungu bw’igihugu.

Ati: “ikindi kitajya kiva mu nzira nacyo , tuvuze imyaka myinshi kandi ubundi bizamura ubukungu bwacu kuko bunagishingiyeho ni ugutanga serivise mu buryo bunoze. Gutanga serivise yaba mu nzego za leta, yaba no mu nzego z’abikorera. Ntabwo numva impamvu ibintu twabiremereza ku buryo nanone nka bya bindi natangiriyeho, ikintu gishobora gukorwa mu minota itanu kigategereza isaha, igisaba umunsi kigategereza icyumweru, icyakorwa mu cyumweru kigategereza ukwezi. Ntabwo numva ko twakabaye twumvikana nabyo. Abayobozi bari hanomukwiye kuba mubyumva kuko tubivuze inshuro nyinshi.”

BNR  yagaragaje izamuka ry’ibiciro n'itakazagaciro k'ifaranga

Muri Werurwe (03), uyu mwaka, Banki nkuru y’igihugu y’u Rwanda [BNR] yagaragaje ko ubukungu bw’igihugu mu mwaka w’2022 bwahungabanyeho 13.9%, buvuye ku 0.8% mu mwaka wari wawubanjirije w’2021.

John RWANGOMBWA; Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, yavuze  ko nubwo ibyo byateye ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro rya hato na hato ariko bitewe n’aho ibihe byaganaga hari hari icyizere cyuko ibintu byari gusubira mu buryo.

Icyorezo cya Covid-19 hamwe n’intambara ya Ukraine ni bimwe mu byagaragajwe nk’ibyatije umurindi iri zamuka.

Icyo gihe, hari kuwa 29 Werurwe (03), yagize ati:
“ ikintu gikomeye cyateye guta agaciro k’ifaranga ni ikibazo cyo guhungabana k’ubukungu mpuzamahanga. Ibiciro byazamutse ku rwego mpuzamahanga kubera, cyane cyane intambara ya Ukraine.”

“Ariko no kuba ubukungu bwari bufunzi muri Covid, yafunguye icya rimwe  noneho abantu bakeneye ibintu baba benshi habaho kunanirwa kugeza kugeza ibintu aho byagombaga kugera, bituma ibintu bitihuta uko byakagombye kwihuta kuko abari babikeneye bari benshi cyane. ibyo nabyo uko bikenerwa bitera kuzamuka kw’ibiciro. No kuba China yarahagarikaga inganda zayo nabwo ibintu bikaba bikeya ku isoko kubera kurwana na Covid bigatera izamuka ry’ibiciro.”

Icyakora RWANGOMBWA yanavuze ko  amerekezo y’ibihe yatangaga icyizere, ati: “ uyu munsi nkuko twavuze ko biri ku rwego mpuzamahanga birimo kugenda bigaranuka. Nk’ibikomoka kuri peteroli, umwaka ushize hari ubwo byazamutse bigera ku 120, ariko ubu byaragabanutse bigeze kuri 70. N’ibindi n’ibindi…ibyo ngibyo twaterwaga n’ibiba hanze bigiye kumanuka bikazagira ingaruka nziza ku biciro hano. Kandi twatangiye kubibona.”

“ ikindi cyateye izamuka rikabije ni umusaruro mukeya w’ibikomoka ku buhinzi. Inzego zibishinzwe hano zitubwira yuko bakoze ibisabwa. Kugeza inyongeramusaruro ku baturage hakiri kare, kugeza imbuto z’indobanure ku baturage hakiri kare, kubashishikariza gutegura imirima hakiri kare…ibyo byose byarakozwe. Ubwo ikibazo kwari ukwizera ngo tuzagira ikirere kizima. Iyo turebye uko imvura yatangiye kare tugira icyizere ko iyi saison B izaba nziza. Ariko saison A, B z’umwaka ushize zabaye mbi. Ndetse na saison A y’uyu mwaka yabaye mbi, iyo turebye ku biciro biri ku masoko. Rero twizere ko ibyo byo ku rwego mpuzamahanga, ushyizeho n’umusaruro w’ubuhinzi mu kwa gatandatu bizagira kumanura kuzamuka kw’ibiciro ku masoko, guta agaciro k’ifaranga ku muguzi ujya ku isoko.”

Mu Rwanda , mu mwaka w’2021, ifaranga ryatakaje agaciro ku kigero cya 0.8%, gusa kiza kugera kuri 13.9% mueri 2022.  Bikaba byari byitezwe ko Uyu mwaka bizagabanuka bitewe n’ingamba zitandukanye zafashwe.

Habayeho impinduka mu misoro

Nyuma y’aho Umukuru w’igihugu yari yasabye inzego zishinzwe umusoro korohereza abanyarwanda gusora babyishimiye, bataremererewe n’umusoro mwinshi, kuwa 21 Mata(04), Guverinoma y’u Rwanda yatangaje impinduka mu misoro zirimo n’imwe yagabanyijwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Ministreri y’Imari n’igenamigambi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (Rwanda Revenue Authority), Richard TUSABE; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ikigega cya Leta, yasobanuye ko ayo mavugurura ashingiye kuri gahunda ya leta yo kubaka ubukungu butajegajega bushingiye ku Banyarwanda, kureshya abashoramari b’abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda kandi n’abayishoye bakunguka.

Ati: “nkuko mu bizi mu gihugu cycu, politiki y’imisoreshereze ni politiki yibanda ku nyungu z’abaturage. Inyungu z’abaturage rero aho ziri ngira ngo turahazi twese. Ibyahindutse: icya mbere ni ku musoro ku nyungu, twahinduye ko nibura twava kuri 30% tukajya kuri 28%.  Ese 28% irahagije? Ubu turumva ihagije kuko intego yacu ni ukugenda tumanura nibura kuri 20%. Ariko uko tugenda tumanura dusuzuma n’imihindukire y’ubucuruzi muri rusange.”

“ izindi mpinduka ni ku musoro ku nyongeragaciro, ubushize ku isuzuma ry’ibibazo bitwugarije uyu munsi, hari ibibazo by’amapfa twagize, ntabwo umusaruro wagenze neza umwaka ushize, n’uyu turabona bitazagenda neza uko tubyifuza. Ibyo rero nabyo bigahura n’ingaruka twahiye nazo arizo za covid-19, intambara y’Uburusiya na Ukraine, byose byagiye bizamura igiciro cyo kubaho n’ubucuruzi muri rusange.”

“Iyo nanone ushyize ku bipimo uravuga uti iri zamura ry’ibiciro n’ibyo kurya bitaboneka, twakora iki kugira ngo tugabanye ikiguzi cy’ibyo umuntu ari bushyire ku isahani nimugoroba cyangwa ku manywa igihe ari bufatire ifunguro rye. Aho rero twaravuze turi reka dukureho TVA ya 18% kuri bya biribwa byibanze, nabyo turabisuzuma dusanga ibintu bijyanye n’ibigori n’ibikomoka ku bigori ariko Kawunga, ifu y’ibigori, abaturage bacu barabyitabira ku bwinshi. Turavuga tuti reka dukureho iyo 18% ndetse n’umuceri nawo hari ukuntu ibiciro byazamutse cyane, ibyirero nabyo twumva twabikuraho.”

“ wavuga uti ese twabishyira mu bikorwa ryari. Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri  none kubishyira mu bikorwa hari inzira binyuramo. Tugomba kubijyana mu nteko ishingamategeko tukaganira. Ariko bya bindi navuga ko biri mu bibazo tudashobora gutegereza n’icyumweru aribyo bya bindi by’ibiribwa byo birahita bishyirwa mu bikorwa itangazo rigisohoka.”

Hatangajwe igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu

Muri kamena (06), ubwo Dr. Uzziel Ndagijimana; Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, yatangazaga ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6.2% mu mwaka w’ 2023 ugereranyije na 8.2% bwazamutseho mu mwaka w’ 2022.

Yavuze ko ibi biterwa n'ingaruka zigikomeza za COVID-19 ndetse n'Intambara y'u Burusiya na Ukraine.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ku nteko nshingamategeko ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta 2023/2024.

Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana yanatangaje ko ibiciro ku masoko biteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 7.8% mu mpera z'umwaka wa 2023 mugihe bizaba biri ku gipimo cya 5% mu mwaka w’ 2024.

Yagize ati: “ ku bijyanye n’igihugu cyacu, ubukungu buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 6.2% muri uyu mwaka w’2023, ugereranyije na 8.2% bwazamutseho umwaka ushize  bitewe n’obibazo by’ubukungu ku isi maze gusobanura. Ariko ingamba twafashe zizatuma bukomeza kuzamuka bugere ku gipimo cya 6.7 % mu mwaka w’utaka w’2024, 7% muri 2025, na 7.3% muri 2026.”

“ umusaruro mu nzego zitandukanye muri uyu mwaka w’2023 uteganyijwe mu buryo bukurikira: umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 4% muri uyu mwaka, ugereranyije na 2 % wari wazamutseho umwaka ushize. Umusaruro w’urwego rw’inganda uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya .7% ugereranyije na 5 % wari wazamutseho umwaka ushize. Aha bitewe ahanini no kwiyongera kw’imirimo y’ubwubatsi ndetse n’umusaruro mwiza w’ibikorerwa mu nganda.”

“ naho umusaruro w’urwegp rwa serivise uzazamuka ku gipimo cya 7% mu mwaka turimo ugereranyije na 12.2% wari wazamutseho umwaka ushize. Aha naho bifitanye isano n’umuvuduko uri hejuru wari wazamutseho ubushize ariko n’ibibazo biri ku isi.”

“ibiciro ku masoko biteganyijwe kuzamuka mu mpera z’umwaka turimo w’ 2023 ku gipimo cya 7.8% bikazagera kuri 5% mu mpera za 2024.”

“ mu rwego rw’ubuhahirane n’amahanga, mu mwaka w’2023, ibyo twohereza mu mahanga biziyongera ku gipimo cya 7%  bive kuri miliyoni 1555$ bigere kuri miliyoni 1668$. Ibyo dutumiza mu mahanga biziyongera ku gipimo cya 5.8% , bive kuri miliyoni 3592$ bigere kuri miliyoni 3802$.

 Dec 27, 2023 - 08:50