Abatuye mu murenge wa Bumbogo barasaba imodoka Kimironko - Bumbogo

Abatuye mu murenge wa Bumbogo , mu karere ka Gasabo ko mu mujyi wa Kigali barasaba inzego zibishinzwe ko babashyiriraho imodoka ya Kimironko - Bumbogo kuko iyahoze ihakorera yahagaze kubw'impamvu batazi ubu bakaba bahangayikishijwe no gukora ingendo mu buryo bubahendesha kuko ushaka kugira aho ajya atega moto.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge wa Bumbogo barira ayo kwarika nyuma yuko bari bafite imodoka ya Kimironko - Bumbogo none ikaba yarahagaze kubw’impamvu batazi bakaba bagowe no kuva Bumbogo bajya Kimironko.

Aba batuye mu murenge wa Bumbogo barasaba ko bongeye kubona imodoka iborohereza urugendo Kimironko - Bumbogo byabagabanyiriza amafaranga y’umurengera moto yabacaga.

Ku murongo wa Telephone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent aravuga ko icyo kibazo kizwi kuko cyamenyeshejwe inzego zibishinzwe ndetse ko kiri mu nzira zo gushakirwa umuti.

Yagize ati "harimo kompanyi hanyuma iza guhagarara mu buryo butunguranye, twabigejeje ku nzego zidukuriye dutegereje uko bizagenda, mu nama yabaye icyo kibazo cyavuzweho kadi gihabwa umurongo bavuga ko bagiye kongera imodoka mu muhanda ubwo rero na Bumbogo irimo, ikibazo kizakemuka vuba".    

Imodoka ikiboneka kuva Kimironko ujya Bumbogo yari amafaranga 400 ariko kurubu kuko zitagikora moto iva Bumbogo ijya Kimironko ica abaturage amafaranga 2000.

Inkuru ya Kamaliza Agnes / Isango Star Kigali

 Mar 3, 2023 - 08:33