U Rwanda rwifatanyije n'ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwanditsi w’Umunyafurika

Ku itariki ya 7 Ugushyingo u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu by’umugabane w’Afurika, kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwanditsi w’Umunyafurika, ni umunsi wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti "ubwanditsi bufite ireme, umusingi w’iterambere".

kwamamaza

Ni umunsi ngo usanze abanditsi b'ibitabo bagihura n’imbogamizi zitandukanye ziganjemo iz’ubushobozi nkuko hari ababivuga ariko ngo bizeye ko bizagenda bihinduka.

Umwe ati "ikibazo gihari kigaragara ni ubushobozi umwanditsi afite bwo kwibonera ibisabwa kugirango gisohoke kigere hanze, igitabo kiva mu bitekerezo kikajya mu buryo bw'inyandiko umwanditsi iyo ari wenyine biragoye kugirango abone amafaranga niba ntahandi hantu afite yakura abone amafaranga yo gutangaza igitabo".

Undi ati "hari ingorane zihari kandi ziragaragara ko zihari ariko ntabwo twakiheba kubera ko u Rwanda twese aho ruturutse turahazi, aho rugeze ubu turahabona n'aho rugana turahakeka nta mpamvu twakiheba, bizageraho bibe bizima gusa hakenewe imitekerereze mishya ijyanye n'igihe tugezemo".

Munezero Clarisse umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) aravuga ko izo mbogamizi n’izindi zagaragajwe arizo ntandaro yo kuzirikana uyu munsi kugirango zishakirwe umuti.

Ati "uyu munsi turimo turazirikana umwanditsi w'Umunyafurika, si umunsi wo kwicara gusa ngo twishime ahubwo utubere n'umwanya wo gutekereza no kureba ku mbogamizi bagenda bahura nazo, ibyo byose tugomba kwicara tukabitekerezaho, uyu munsi ukwiye kutubera umunsi mwiza nk'abanditsi wo gusubiza amaso inyuma, twisuzume turebe hanyuma dufate ingamba zo kugirango dukomeze tube urumuri rumurikira u Rwanda na Afurika ndetse n'isi yose".      

Uyu mwaka umunsi mpuzamahanga w’umwanditsi w’Umunyafurika, ni umunsi wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti  "ubwanditsi bufite ireme, umusingi w’iterambere".

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 8, 2023 - 13:36