Ngoma: Abo mu murenge wa Sake na Gashanda barishimira amavuriro mato yo ku rwego rwa kabiri yabegerejwe

Abatuye mu murenge wa Sake n'uwa Gashanda mu karere ka Ngoma baravuga ko ivuriro rito rya Nkanga ryahindutse iryo ku rwego rwa kabiri, ryabaruhuye urugendo bakoraga bajya kwivuriza amenyo n'amaso ku bitaro bya Kibungo.

kwamamaza

Iri vuriro rito ryo ku rwego rwa kabiri rizwi nka Second Generation rya Nkanga mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma, ryivurizaho abaturuge bo muri uwo murenge ndetse n'abo mu murenge wa Gashanda.

Aba baturage kandi bavuga ko kuba baregerejwe iri vuriro, bizatuma batongera kujya gushakira serivise zo kuvura amaso n'amenyo ku bitaro bya Rukoma cyangwa ibya Kibungo. Bavuga ko hari ubwo bakoraga ingendo ndende zikabatwara amafaranga ariko ngo ayo batakazaga bazayifashisha mu bindi bibateza imbere.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko amavuriro mato yo ku rwego rwa kabiri, azafasha abaturage kudakora ingendo bajya gushakira serivise z'ubuvuzi bwisumbuye zirimo iyo kuvura amenyo ku bitaro, kuko muri ayo mavuriro mato ibyuma biyavura bizaba birimo. Ariko akanavuga ko bazajya bajya ku bitaro ari uko ku ivuriro rito hari ibyananiranye.

Kimwe n'andi mavuriro mato yo ku rwego rwa kabiri azwi nka second Generation, ivuriro rya Nkanga mu murenge wa Sake ritanga serivise z'ubuvuzi zirimo izo kuvura amaso, kuvura amenyo, kubyaza ndetse na serivise zo gufata ibizamini byisumbuye ariko zikaba n'ubundi zisanze izindi zihatangirwaga.

Mu karere ka Ngoma hubatswe amavuriro mato 15 yo ku rwego rwa kabiri, akaba yaratwaye miliyoni 980 z'amafaranga y'u Rwanda.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Nov 17, 2023 - 15:52